Music Up Competition: Abasore n'inkumi bahata... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera ku isaha ya Saa 10:30 z'igitondo kugera saa 14:00 z'igicamunsi  abasore n'inkumi bahatanye mu irushanwa rya Music Up Competition bahatanye mu gice cya Semi Final gifite amanota 60/100. Aya majonjora yabaye ku itariki 21 Ukwakira 2023.

 

Ababashije kwitabira iki gice bakaba ari 13 muri 15 bari bateganijwe abatabashije kuhagera bakaba batanze impamvu zirimo n'uburwayi. Abahatanye muri iki cyiciro bagize amanota abarirwa mu kigereranyo rusange cy'amanota 45/60 yatanzwe n'abagize akanama nkemurampaka kari karangajwe imbere na Package wo muri Country Records imwe muri studio zihagazeho mu Rwanda.

 

Mu butumwa Package yabageneye yabibukije ko guhanga udushya ari ingenzi aho kwigana iby'abandi bakoze ibintu yahurije na bagenzi be bafatanyije gutanga amanota. Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na we, yashimiye Genius ati:"Yarantunguye cyane turakorana umunsi ku wundi gushyigikira impano ni byiza ndamushimira ko yabitekereje." 


Umwe mu babyeyi wari uherekeje umwana we yagize ati:"Igihe kirageze ngo twumve ko umuziki ari akazi nk'akandi dushyigikire abana bacu niba tubona ko bafite ubushake aho kubikora batwihishe".

 

Genius On This One nyiri  irushanwa yagize ati"Nibwo tugitangira kandi hari icyizere ko tuzagera kure hari imbogamizi ariko tugenda dushaka uko tuzikemura ibyiza biri imbere."

 

Yibukije abantu ko binyuze kuri noneho.com amatora azarangira ku wa 06 Ugushyingo 2023 abasaba gushyiramo imbaraga batora abo bakunze bahatanye  kuko amatora afite 40/100 mu bizatuma babasha kugera kuri Final.

 

KugeZa ubu Music Up Competition icyiciro cyasize 3 bageze Final binyuze mu matora aho 7 aribo bazabiyungaho bakaba 10 kuri Final  iteganyijwe ku wa 11 Ugushyingo 2023.

 

Abahatanye icyizere ni cyose banasabye abantu gukomeza kubashyigikira babatora banashima Genius Records yabatekerejeho.

 

Semi Final ya Music Up Competition yabereye ahazwi nko kwa Gisimba i Nyamirambo binateganyijwe ko ariho Final  izabera.

REBA HANO AMAFOTO Y'UKO BYAGENZE

















AMAFOTO: DOX VISUAL




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135712/music-up-competition-abasore-ninkumi-bahatanye-imbere-yabarimo-producer-package-135712.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)