Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere nibwo hakinwe umukino wa shampiyona usoza umunsi wa Gatanu, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium uhuza ikipe ya Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0.

Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC yabonyemo igitego kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku mupira yari aherejwe na Richard Kilongozi, ni igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy'umukino bityo umukino urangira uko.

Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 56 habayeho kutumvikana k'uruhande rwa Kiyovu nyuma y'ikosa umukinnyi Simeon wa Gorilla FC yakoreye kuri Kilongozi bityo umutoza w'urucaca yasabye ko hatangwa ikarita y'umuhondo,.

Umusifuzi Uwikunda Samuel yari ayoboye ntiyatanga iyo karita umutoza ntiyabyishimira bimuviramo guhabwa y'umuhondo, umukino ubwo wakomezaga uyu muroza Petros Koukulas yakomeje kutishimira imisifurire bityo ahabwa indi karita imuviramo ikarita itukura.

Ubwo umukino wari urangiye, Petros Koukulas utoza Urucaca yatangarije itangazamakuru ko mu Rwanda hari abasifuzi b'abiyemezi.

Petros yagize ati 'Byari hagati yanjye n'umusifuzi wa kane, urabizi ikibabaje muri iki gihugu ni ho nabonye abasifuzi b'abiyemezi, abibone ndetse bari ku rwego ruciriritse kurusha ahandi muri Afurika.

Ndi muri Afurika guhera mu 2018 ariko hano bazi ko bari ku rwego rwiza kandi si ko bimeze.'

'Ni iki kimuha uburenganzira bwo kuza kumbwira ngo nceceke? Ni cyo cyazamuye amarangamutima yanjye ampa ikarita y'umutuku.'

Petros yakomeje avuga ko u Rwanda rukwiye gufatira urugero kuri Uganda aho mu myaka mike yashize abafana bitabiraga imikino y'iwabo gusa kuri ubu stades zambaye ubusa kubera kurambirwa ruswa n'imisifurire iri ku rwego rwo hasi.

Ikipe ya Kiyovu SC iritegura gukina umukino w'umunsi wa Gatandatu aho izasura Amagaju tariki ya 10 Ugushyingo 2023.

The post Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-petros-utoza-urucaca-yashinje-abasifuzi-bo-mu-rwanda-ubwiyemezi-kiyovu-sc-yatsinze-gorilla-fc-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-petros-utoza-urucaca-yashinje-abasifuzi-bo-mu-rwanda-ubwiyemezi-kiyovu-sc-yatsinze-gorilla-fc-1-0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)