Kwizera Olivier yatsinze Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi na Lague ntibyagenda neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru zahiriye bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze yarwo, aho ikipe y'umunyezamu Kwizera Olivier yatsinze iya Rubanguka Steve ni mu gihe Lague na Yannick Mukunzi bitagenze neza.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Meddie Kaere- Singida Fountain Gate

Impera z'icyumweru zagenze neza kuri rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Meddie Kagere. Nubwo yari yabanje ku ntebe y'abasimbura ikipe ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize yitwaye neza itsinda Namungo FC 3-2 mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tanzania.
Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 7 n'amanota 8 mu gihe Simba SC ya mbere ifite 15.

Emery Bayisenge, Sibonama Patrck Papy â€" Gor Mahia

Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge bakinira Gor Mahia muri Kenya, bombi babanje mu kibuga mu kibuga ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira mu mukino wa shampiyona ikipe yabo yatsinzemo Tusker FC 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n'amanota 15, Posta Rangers ya mbere ifite 16.

Imanishimwe Emmanuel â€" FAR Rabat

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari mu kibuga ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki ya 20 Ukwakira 2023 ubwo ikipe ye ya FAR Rabat yanganyaga 0-0 na Berbakane ubusa ku busa.

Biramahire Christophe Abedi â€" UD Songo

Ejo hashize ku Cyumweru, Biramahire Christophe Abeddy yari ku ntebe y'abasimbura mu mukino ikipe ye ya UD Songo yanganyijemo na Clube Ferroviário da Beira 2-2 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Mozambique. Nyuma y'umunsi wa 20, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n'amanota 32 irushwa 4 n'iya mbere ari yo Clube Ferroviário da Beira.

Nsanzimfura Keedy â€" El Qanah

El Qanah ya Nsanzimfura Keddy mu cyiciro cya kabiri mu Misiri izakina ejo na Gomhoriat Shebin SC umukino w'umunsi wa gatanu w'iyi shampiyona.

Usengimana Faustin - Al â€" Hudod

Usengimana Faustin wa Al Hudod muri Iraq atagereje ko shampiyona y'iki gihugu umwaka w'imikino 2023-24 utangira aho uzatangira mu Gushyingo 2023.

Manzi Thierryâ€" Al Ahli Tripoli

Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli ategereje ko umwaka w'imikino utangira muri Libya aho nta gihindutse uzatangira mu Gushyingo 2023.

Niyonzima Haruna â€" Al Ta'awon

Niyonzima Haruna, yatangiye imyitozo n'ikipe ye ya Al Ta'awon muri Libya bitegura umwaka w'imikino wa 2023-24 uzatangira mu Gushyingo 2023. Ubu barimo kwitegurira mu Misiri.

Rubanguka Steve - Al-Najoom

Al Najoom ikinamo Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia, ku wa Gatandatu yatsinzwe na Al-Kawkab y'umunyenzamu Kwizera Olovier 1-0 mu mukino w'umunsi wa 6 w'iyi shampiyona. Ni umukino abakinnyi b'abanyarwanda bose babanje mu kibuga. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n'amanota 11, Al Kawkab ya Kwizera Olivier ifite 9, Mudhar ya mbere ifite 15.

Nirisarike Salomon - K.V.K. Tienen-Hageland

Ejo hashize mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi mu ikipe ya KVK Tienen ikinamo myugariro Nirisarike Salomon batsinzwe na Jong KAA Gent 4-0 Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 15 mu makipe 18 n'amanota 9, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette niyo iyoboye n'amanota 25, ni nyuma y'umunsi wa 9 wa shampiyona.

Samuel Gueulette - RAAL La Louvière

RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi, ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize yanyagiye Olympic Charleroi 4-0 mu mukino w'umunsi wa 9 shampiyona, Gueulette akaba yarakinnye uyu mukino. Iyi kipe niyo iyoboye urutonde n'amanota 25.

Yannick Mukunzi, Byiringiro Lague â€" Sandvikens IF

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira, Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga asimburwa ku munota wa 75, Lague Byiringiro we yinjiye mu kibuga ku munota wa 21mu mukino Sandvikens IF bakinira mu cyiciro cya 3 muri Sweden yatsinzwemo na Örebro Syrianska 1-0. Nyuma y'umunsi wa 27, Sandvikens IF niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 58.

Rafael York â€" Gefle IF

Kubera imvune ntabwo Rafael York yagaragaye mu bakinnyi Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yakoresheje ku wa 21 Ukwakira 2023 ubwo banganyaga na Helsingborg 0-0 mu mukino w'umunsi wa 27. Ubu iyi kipe ni iya 9 n'amanota 34 Västerås SK ya mbere ifite 60.

Hakim Sahabo - Standard de Liège II

Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 ku wa Gatandatu mu mukino Standard de Liège y'abato akinira yatsinzwemo na RSC Anderlecht II 3-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 3, Zulte Waregem ya mbere ifite 19.

Emeran Noam â€" Groningen FC

Emeran Noam ku wa Gatanu w'icyumweru gishize yinjiye mu kibuga ku munota wa 74 mu mukino ikipe ye ya Groningen FC yo mu cyiciro cya 2 mu Buholandi yatsinzwemo na De Graafschap 2-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n'amanota 13.

Bizimana Djihad - Kryvbas Kryvyi Rih

Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga anakina iminota 45 mu mukino wa shampiyona ya Ukraine ikipe ye yatsinzemo Metalist 1925 3-1 ku wa Gatanu. Iyi kipe niyo iyoboye urutonde n'amanota 23.

Mutsinzi Ange Jimmy - FK Jerv

Mutsinzi Ange Jimmy na FK Jerv muri Norway ntabwo bagize impera z'icyumweru nziza kuko ku wa Gatandatu batsinzwe na Kongsvinger 2-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 n'amanota 27, Fredrikstad iyoboye urutonde ifite 60.

Rubanguka Steve yatangiye kubona umwanya ubanzamo mu ikipe ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yatsinze-rubanguka-steve-yannick-mukunzi-na-lague-ntibyagenda-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)