Jude Bellingham yafashije Real Madrid guhambi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'iminota 15 ni bwo hari hategerejwe umukino ufatwa nk'uwa mbere ku Isi wa El Clasico uhuza FC Barcelona na Real Madrid. FC Barcelona niyo yari yakiriye kuri Estadio Olimpico Lluis companys .

Uko wagenze muri make 

Abakinnyi 11 ba FC Barcelona babanje mu kibuga: Ter Stegen, Araújo, Christensen, Iñigo Martínez, Balde, Cancelo, Gundogan, Fermín López, Gavi, Ferran Torres na Joao Félix.

Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: Kepa, Carvajal, Rüdiger, Alaba, Mendy, Valverde, Tchouaméni, Kroos, Rodrygo, Bellingham na Vinicius.

Umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati ariko ku munota wa 2 Jude Bellingham yari abonye amahirwe azamukana umupira yinjira mu rubuga rw'mahina, ariko umusifuzi asifura ko yakoze amakosa. 

Ku munota wa 6 abakinnyi ba Real Madrid bakoze amakosa, Aurelien Tchoumeni yihera umupira Ilkay Gundogan, David Alaba agerageza kuwukuraho ariko biranga, bituma uyu mudage akomeza yinjira mu rubuga rw'mahina aba atsinze igitego cya 1.

Nyuma yo gutsinda igitego, ikipe ya FC Barcelona yakomeje kwiharira umupira kurusha Real Madrid ndetse hari n'aho yari ibonye igitego cya 2 habura gato aho Toni Kross yihereye umupira Fermin Lopez arekura ishoti ariko rikubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 22 Real Madrid yagerageje uburyo bwa mbere imbere y'izamu, Antonio Rudiger arekura ishoti riremeye ahagaze mu kibuga hagati ariko rinyura impande y'izamu gato cyane.

Umukino wakomeje ikipe ya FC Barcelona irusha Real Madrid cyane ndetse abakinnyi barimo Joao Felix bakabona uburyo imbere y'izamu, ariko ntibabubyaze umusaruro.

Igice cya mbere kigiye kurangira, Rudiger yakuyeho umupira washoboraga kuvamo igitego, igice cya mbere gihita kinarangira FC Barcelona ikiyoboye n'igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid ishaka uburyo yakwishyuramo ndetse ihita inabona uburyo Rodrigo azamukana umupira yiruka ariko ageze imbere y'izamu arekura ishoti rinyura hejuru.

Ku munota wa 50, FC Barcelona yarase igitego ku mupira watanzwe na Fermin Lopez, Martinez awushyira ku mutwe uragenda ukubita ku giti cy'izamu usanga Araujo nawe arekura ishoti ariko umuzamu wa Real Madrid ahita awukuramo.

Kuwa 60 FC Barcelona yakoze impinduka mu kibuga havamo Ferran Torres, hajyamo Roberto Lewandowski na Real Madrid ikuramo Rodrygo na Ton Kross hajyamo Luka Modric na Joselu.

Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga, Real Madrid yasatiriye cyane maze kuwa 67 Jude Bellingham arekura ishoti ripima amatoni riragenda rijya mu izamu igitego cya 1 kiba kirabonetse.

Real Madrid ikimara kwishyura yabaye nk'iriye Amavubi ikomeza gusatira cyane. Mu minota 84 FC Barcelona yongeye gusatira cyane abakinnyi nka Raphinha winjiye mu kibuga asimbuye bakabona imipira cyane imbere y'izamu ariko Eduardo Camavinga agakora akazi gakomeye ayikuraho.

Ku munota wa 92 Jude Bellingham yatsinze igitego cya 2 ku mupira mwiza wari uzamuwe na Calavjal ukorwaho gake na Luka Modric. Umukino warangiye Real Madrid itsinze ibitego 2-1 cya FC Barcelona.

Jude Bellingham yafashije Real Madrid gutsinda FC Barcelona 


Umukino warangiye Real Madrid itsinze FC Barcelona ibitego 2-1

Real Madrid yatsinze Barcelona mu mukino ufatwa nk'uwa mbere ku isi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135939/jude-bellingham-yafashije-real-madrid-guhambira-fc-barcelona-135939.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)