Ikipe ya Rayon Sports ihuriye n'uruva gusenya i Gisenyi ku mazi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports ihuriye n'uruva gusenya i Gisenyi ku mazi

Ikipe ya Rayon Sports inganyije n'ikipe ya Marine FC ibitego 2-2 mu mukino w'ikirarane kubera imikino nyafurika ikipe ya Rayon Sports yari irimo gukina.

Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports yitwara neza ndetse inahusha ibitego bimwe na bimwe byabaga byabazwe ariko ku munota wa 3 ikipe ya Rayon Sports yahise itsinda igitego cyatsinzwe na rutahizamu Youseff Rharb.

Nyuma y'igihe gito ikipe ya Marine FC yahise itangira gushakisha igitego ndetse ku munota wa 19 yahise ibona igitego gitsinzwe na Tuyishime Benjamin nubwo ibyishimo by'abafana ba Marine bitatinze kuko Ojera Joachim yahise atsinda igitego igice cya mbere kirangira ikipe ya Rayon Sports iri imbere n'ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyitabonetsemo ibintu byinshi usibye gusimbuza ku ruhande rwa Marine FC ndetse na Rayon Sports umutoza wayo Yamen Zelfani agakora ikosa agakuramo Mitima Issac agashyiramo Mugisha Francois Masta byahise bituma yishyurwa igitego gitsinzwe na Gitego Arthur wagiye mu kibuga asimbuye.

Uyu mutoza wa Rayon Sports ibye bikomeje kuyoberana nyuma y'amakosa agenda akora ndetse bikanamuviramo kutitwara neza kw'iyi kipe ashobora kwisanga yeretswe imiryango kuko uyu uraba ari umukino wa 4 anganyije yikurikiranya Kandi mu buryo atagakwiye gukora.

Uyu mukino warangiye ari ibibazo bikomeye kuko rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga yahawe ikarita itukura nyuma yo gutongana n'umusifuzi kubera imisifurire atigeze yemera.

 

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ihuriye-nuruva-gusenya-i-gisenyi-ku-mazi/?utm_source=rss=rss=ikipe-ya-rayon-sports-ihuriye-nuruva-gusenya-i-gisenyi-ku-mazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)