Dj Kavori yegukanye Miliyoni 18 Frw mu irush... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, DJ Kavori yegukanye irushanwa rya "Mützig Amabeats", atsinda abo bari bahanganye barimo DJ Lenzo , DJ Noodlot, DJ Yolo na DJ Dallas.

Uyu musore uri mu bari kwigaragaza cyane muri uyu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda, yegukanye miliyoni 18 Frw zihabwa uwatsinze iri rushanwa, akazahabwa amasezerano y'imikoranire na Mützig yengwa na Bralirwa mu gihe cy'umwaka umwe.

DJ Kavori umaze imyaka 4 muri uyu mwuga azajya ahabwa 1,500,000 Frw buri kwezi mu gihe cy'umwaka ndetse yahawe ibikoresho bishya bifite agaciro ka Miliyoni 5Frw.

Kavori ni umwe mu mbuto zashibutse mu ishuri Scratch Music Academy ryabyaye aba-Djs bakomeye mu Rwanda. Uyu musore yarigiyemo nyuma yo kwiga 'Ubwubatsi' mu mashuri yisumbuye. 

DJ Dallas usanzwe uvanga umuziki muri Magic FM yabaye uwa kabiri aho yegukanye Miliyoni 12 Frw n'ibikoresho bishya bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw bizamufasha mu kazi ke ko kuvanga umuziki.

DJ Lenzo watangiye kuvanga umuziki mu 2014 akigisha n'abandi ba-Dj bakomeye, barimo Selekta Danny wegukanye Mützig Amabeats 2022, ntiyahiriwe n'iri rushanwa kuko yegukanye umwanya wa gatatu atahana 2,500,000 Frw.

DJ Yolo umaze imyaka icyenda mu kazi ko kuvanga umuziki yegukanye umwanya wa Kane mu gihe DJ Noodlot yabaye uwa Gatanu.

Aba ba DJ uko ari batanu bahawe iminota 10 yo kugaragaza ubuhanga bwabo mu byiciro bibiri baca imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na DJ Infinity , Anita Pendo na DJ Sharif.

Icyiciro cya mbere cyari kigizwe no gucuranga indirimbo ziri mu njyana buri mu-DJ yatomboye akazivanga adahinduye injyana.

Icyiciro cya kabiri gisa n'ikitari cyoroshye kuri bamwe cyari icyo kugaragaza ubuhanga umu-DJ afite mu gukoresha icyuma aba basore bakoresha bacuranga (Scratch and Freestyle).

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, cyayobowe na MC Tino, Tessy na Alice Masinzu bamenyerewe mu gushyushya no gutanga ibyishimo kubitabiriye ibitaramo n'ibirori bitandukanye. 

Iri rushanwa rya "Mützig Amabeats", rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvangavanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe 'Never Stop Starting', bwatangijwe na Bralirwa. 

Dj Kavori yagukanye irushanwa rya Mutzig Amabeats ritegurwa na Bralirwa 

Uyu musore yegukanye ibikoresho bya Miliyoni 5 Frw 

Dj Kavori azajya ahabwa miliyoni 1.5 Frw buri kwezi, kugeza Miliyoni 18 Frw zuzuye 

Kavori uri kuzamuka neza muri uyu mwuga, agiye guhabwa amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig mu gihe cy'umwaka 

Kavori ubwo yamurikaga ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki imbere y'akanama nkemurampaka 

Dj Dallas yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Mutzig Amabeats 


Dj Lenzo yegukanye umwanya wa gatatu, mu irushanwa rya Mutzig Amabeats 

Lenzo wigishije benshi, yegukanye Miliyoni 2.5 Frw 


Lenzo ubwo yamurikaga ubumenyi afite, imbere ya Dj Anitha Pendo n'abandi 


Dj Yolo umaze imyaka 9 muri uyu mwuga yegukanye umwanya wa Kane mu irushanwa rya Mutzig Amabeats 


Dj Noodlot yegukanye umwanya wa gatanu mu irushanwa rya Mutzig Amabeats 



DJ Infinity , Anita Pendo na DJ Sharif nibo bari bagize akanampa nkemurampaka 


Mc Tessy usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star ari mu bayoboye iki gitaramo 


Mc Tino ukorera KT Radio, yari umwe mu bashyushyarugamba b'iri rushanwa 

Abitabiriye iri rushanwa, nta nyota n'icyaka bari bafite kuko ibinyobwa bya Bralirwa byari byiganje ku bwinshi 


Zeo Trap na bagenzi be, bo muri Kavu Gang bari mu bitabiriye 


Kanda hano urebe andi mafoto.

AMAFOTO: Serge-Ngabo- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135441/dj-kavori-yegukanye-miliyoni-18-frw-mu-irushanwa-mutzig-amabeats-rya-bralirwa-135441.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)