Amasomo atatu The Ben yigiye kuri Diamond - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Ben ni we muhanzi wa kabiri wo mu Rwanda ukoranye indirimbo na Diamond nyuma y'umuhanzi Mico The Best bakoranye indirimbo "Sinakwibagiwe."

The Ben na Diamond babanje gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ariko bateguza amashusho yayo yasohotse uyu munsi.

Mu buryo bw'amajwi 'Why' yakozwe na ba Producer babiri Madebeat wo mu Rwanda na Iraju Hamisi Mjege [Lizer] wo muri Tanzania ukorera muri Wasafi Records.

Uyu musore Lizer yatunganyije nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye aho izina rye 'Ayo Lizer' uzaryumva mu ntangiriro y'indirimbo.

Ubuhanga afite mu gutunganya indirimbo bwatumye akorana n'irushanwa rya Coke Studio ubwo ryabaga ku nshuro ya gatandatu.

Mu 2019, Producer Lizer yabwiye ikinyamakuru The Standard ko yabanje kuba umuhanzi mbere y'uko yinjira mu byo gutunganya indirimbo.

Akavuga ko yatangiye 'Production' mu rwego rwo kwimara amatsiko no gushaka kujya yikorera indirimbo ku buryo bumworoheye.

Ni we warambitse ikiganza ku ndirimbo nka Sikomi, Eneka, Hallelujah, Waka, Kijuso, Kwangwaru, Show Me, Tuachane, Zilipendwa, Jibebe n'izindi z'abahanzi bo muri WCB. Ndetse yakoze Album 'A Boy from Tandale' ya Diamond Platnumz.

Mu buryo bw'amashusho iyi ndirimbo 'Why' yakozwe na Julien ndetse na Producer Hascana. The Ben avuga ko Hascana yakoze akazi gakomeye mu ikorwa ry'iyi ndirimbo. Ati 'Warakoze muvandimwe.

Uyu muhanzi avuga ko umushinga w'iyi ndirimbo wakozweho n'abantu benshi atapfa kurondora, by'umwihariko umuhanzikazi Hena Beybae [Shena Skies] wanditse iyi ndirimbo.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, The Ben yavuze ko Diamond ari umwe bahuye yumva aranezerewe, kandi ashimira buri wese wabigizemo uruhare kugirango ikorwa ry'indirimbo bakoranye rishoboke.

Yasobanuye ko umuhanzi agera ku rwego mpuzamahanga biturutse ku biganza by'abantu yanyuzemo n'abo yamenye.

Avuga ko biri mu byafashije Diamond. Ati 'Diamond ni umuntu twahuye numva ndanezerewe, nshimira n'abantu babigizemo uruhare […] Umuntu ajya kuba igihangange hari ibintu byinshi yanyuzemo cyangwa yamenye.'

The Ben yavuze ko Diamond hari byinshi yamwigiyeho abikubira mu ngingo eshatu zirimo kutavugavuga, kwitonda ndetse no kudahubuka. Yavuze ko baganiriye ibyinshi, kandi ko kuba ari inshuti ye ya hafi abifata 'nk'ibintu byiza'.

Ubwo yari mu iserukiramuco 'Giants of Africa' i Kigali, Diamond yaririmbye iyi ndirimbo. The Ben avuga ko azirikana ko kuva iyi ndirimbo yasohoka yafashije benshi.

Ayifata nk'indirimbo nini cyane, ku buryo iruta izindi zakuriweho n'abahanzi mu myaka ishize. Ati 'Ni 'Collabo' nini. Ishobora kuba ariyo 'Collabo' dufite mu Rwanda ngirango mu myaka nk'ingahe ishize. Ni ikintu cyiza cyane.'

Iyi ndirimbo ni imwe mu mishinga The Ben yari afitanye na Coach Gael ariko baza gutandukana batabashije kugera ku ntego bari bihaye.

The Ben Coach Gael bari bemeranyije ibikorwa by'umuziki bahuriye bipima za Miliyari, ariko bashwaniye muri Tanzania, kuva icyo gihe inzigo itangira ubwo.

Coach Gael yahisemo gukorana na Bruce Melodie, The Ben nawe akomeza ibikorwa by'umuziki we.

Kuva icyo gihe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ntihasiba kumvikana ko Coach Gael akora uko ashoboye ngo abangamire ibikorwa bya The Ben.

The Ben avuga ko indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond yanditswe na Shena Skies wo muri Uganda

Iyi myambaro ya The Ben igaragara mu mashusho y'indirimbo yayambitswe n'iduka ry'imyambaro ryitwa 'Bbp Brand'


The Ben yavuze ko yigiye kuri Diamond kudahubuka no kwitonda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135433/amasomo-atatu-the-ben-yigiye-kuri-diamond-135433.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)