Bwasize inkuru: Ubukwe 10 bwibyamamare nyarw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aho buva bukagera, ubukwe bwose burashimisha kuko aba ari umwe mu minsi idasanzwe igize ubuzima bwa muntu. Gusa ariko, hari ububa bufite umwihariko cyane cyane ubw'ibyamamare kuko buba buhanzwe amaso n'Isi yose. Aha  hari urutonde rw'ubukwe bw'ibyamamare nyarwanda butazigera bwibagirana mu mitwe y'ababubonye:

1. Â Ã‚ Ã‚  Ishimwe Dieudonné 'Prince Kid' na Miss Iradukunda Elsa


Ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa ni ubukwe bwa mbere butazibagirana kubera amateka adasanzwe y'inkuru y'urukundo rw'aba bombi. Ubukwe bwabo bwaranzwe n'udushya dutandukanye ndetse n'ibyishimo bidasanzwe haba kuri bo ndetse no ku banyarwanda bose babashyigikiye.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023, mu birori binogeye ijisho byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, nibwo Prince Kid yasabye akanakwa umukunzi we Miss Elsa, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2017.

Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabaye ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, kuri Shiloh Prayer Mountain Church ndetse Rev. Pastor Alain Numa akaba ari we wabasezeranyije. Ni mu gihe kwiyakira byabereye muri salle ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

2. Â Ã‚ Ã‚  Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine


Ku bw'ubuhanga bwe budasanzwe n'ibiganiro bye byungura benshi ubumenyi, ubukwe bwe bwari butegerejwe n'abatari bake, cyane ko yari yaratangiye gushyirwa ku rutonde rw'ibyamamare byatinze gushaka. Mwanafunzi yasezeranye n'umukunzi we nawe wahoze ari umunyamakuru, Mahoro Claudine.

Ni ubukwe bwabaye ku wa 1 Nyakanga 2023 mu Karere ka Huye, bwabimburiwe n'Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bw'Ingoro Ndangamurage, i Huye. Ni mu gihe umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, wabereye muri Cathédrale ya Butare mbere y'uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bw'Ingoro Ndangamurage y'i Huye.

3. Â Ã‚ Ã‚  Uwineza Kelly na Nsengiyumva David


Uwineza Kelly ubarizwa mu itsinda rya Mäckenzies akaba na nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomi yasezeranye n'umukunzi we Nsengiyumva David, umusirikare ufite ipeti rya  Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda ndetse akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

Ibirori byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa 24 Weurwe 2023. Amafoto y'ubukwe bwa David na Kelly ari mu yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe cyane n'ibyamamare byatashye ubu bukwe birimo ba nyampinga batandukanye, abayobozi bakuru b'igihugu n'abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga ,  bwarimo ndetse n'umuhungu wa Perezida Kagame, Lieutenant Ian Kagame , Ange Kagame  n'Umuhererezi wa Perezida Kagame,Brian Kagame.

4. Â Ã‚ Ã‚  Bahati Makaca na Unyuzimfura Cécile


Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yarasabye anakwa Unyuzimfura Cécile, usanzwe utuye hanze y'u Rwanda mu birori byabereye ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 29 Nyakanga 2023. Ni ubukwe bwitabiriwe na bagenzi be b'abahanzi ndetse n'abakinnyi ba filime barimo Bamenya na Young Grace

Umuhango wo  gusezerana imbere y'Imana wabaye ku wa 5 Kanama 2023, ubera mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne Kabera . Nyuma abatumiwe bakiriwe mu busitani bwa St Paul basusurutsa na Yvan Mpano.

 Mu gihe benshi batekerezaga ko amukurikiyeho Visa, mu muhango wo kwiyakira, Bahati yabwiye amagambo akomeye umugore we, amusezeranya ko nta kindi yamukunze amukurikiyeho kitari urukundo nk'uko benshi bagiye babivuga.

5. Â Ã‚ Ã‚  Muheto Bertrand [B-Threy] na Keza Nailla


Umuraperi Bertrand Muheto uzwi nka  B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, yasabye anakwa umukunzi we Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana mu bukwe bwabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events, abatumiwe bagasusurutswa n'umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.

6. Â Ã‚ Ã‚  Murenzi Emmanuel [Emmalito] na Umwali Liliane


Ku wa 4 Kanama 2023, umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'imideli,Murenzi Emmanuel uzwi mu itangazamakuru nka Emmalito, nibwo yarushinze n'umukunzi we Umwali Liliane, wari asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

Mu gitondo kuri uwo munsi, Emmalito yarasabye anakwa umukunzi we Liliane mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu busitani bwa Panorama buherereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, naho ku gicamunsi, basezeranira imbere y'Imana mu Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera.

Ubu bukwe bwitabiriwe n'ibyamamare binyuranye byiganjemo abanyamakuru benshi barimo na Bianca wari mu batwaye impano  Emmalito, bakoranye ku Isibo Tv.

7. Â Ã‚ Ã‚  Bigirimana Aime Patrick [Real Beat] na Iratunejeje Phoibe


Umwe mu batunganya umuziki mu

Rwanda,Producer Real Beat ubarizwa muri Country Records yarushinze na Iratunejeje Phoibe ku wa 10 Nzeri 2023.

Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye kuri Kigali Bliss, nyuma yaho, berekeza mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Rebero aho basezeraniye kubana akaramata.

8.Habiyaremye Zacharie [Bishop Gafaranga] na Annette Murava


Ubukwe bw'umunyarwenya Bishop Gafaranga n'umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Annette Murava ni bumwe mu bukwe bwasize inkuru ndetse budateze no kwibagirana mu mitwe y'abanyarwanda byumwihariko abanyamakuru.

Ubu bukwe bwabaye mu muhezo ukomeye bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023 bubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel. Ubu bukwe, bwagizwe ubwiru cyane, itangazamakuru rirakumirwa ndetse n'ababashije kuhagera bangirwa gufata amafoto.

Ni ubukwe bwaranzwe n'udushya twinshi aho uwitwa Niyitegeka Jules wamamaye nka Julius Chita wari watumiwe kuyobora ubu bukwe (MC) yangiwe kubwinjiramo, naho Fleury Legend wagombaga kuba Parrain wa Bishop Gafaranga akaza kubivamo ku munota wa nyuma.

9. Â Ã‚ Ã‚  Nkurikiyinka Charles [Umukonyine] na Kayirangwa Josiane


Nkurikiyinka Charles wamamaye nk'Umukonyine muri filime y'uruhererekane 'Umuturanyi ' yasezeranye na Kayirangwa Josiane ku wa 21 Mutarama 2023. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa 'La Majorelle' muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Uyu muhango, wakurikiwe no gusezerana imbere y'Imana, byabereye ahitwa 'Miracle Center Church' Kabeza, mbere y'uko abatumiwe bajya kwakirirwa muri 'La Majorelle' ahari habereye uwo gusaba no gukwa mu gitondo.

Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare binyuranye byumwihariko muri Sinema nyarwanda ndetse n'abahanzi barimo Uncle Austin, buyoborwa na Julius Chita.

10. Nkota Elysee na Sebihogo Kazeneza Merci


Sebihogo Kazeneza Merci, umwe mu bakobwa wari uri mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba n'igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB muri 2016 ,yasezeranye kubana akaramata na Rukundo Nkota Elysée tariki 16 Nyakanga 2023.

Ubukwe bwabo bwabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussins de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle. Ni ibirori byitabiriwe n'abakobwa banyuranye bari bataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2022 barangajwe imbere na Miss Muheto Divine.

Bimwe mu bitazibagirana muri ubu bukwe, ni ibyavuzweho cyane ko Miss Muheto Divine yaba yarasindiye muri ubu bukwe hashingiwe ku mafoto yagiye hanze, gusa byaje guterwa utwatsi na bamwe mu bari  babwitabiriye.

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135222/bwasize-inkuru-ubukwe-10-bwibyamamare-nyarwanda-buyoboye-ubundi-mu-2023-135222.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)