Bruce Melodie yashyizwe mu bahataniye igikomb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo bizatangirwa i Kigali ku wa 20 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi bizaba hizihizwa imyaka 20 ishize Televiziyo Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi bo ku migabane itandukanye.

Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse kubwira itangazamakuru ko iki cyiciro cya EAC bacyongeyemo mu rwego rwo gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwisanga ku isoko ry'umuziki Mpuzamahanga.

Yavuze ko Trace Africa bashaka ko izaba ikiraro gihuza abahanzi b'imico inyuranye. Bruce Melodie niwe muhanzi wenyine wo mu Rwanda uhatanye muri iki cyiciro. Bibaye icyiciro cya kabiri ahatanyemo, kuko ari no mu cyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda gusa ahuriyemo na Kenny Sol, Bwiza, Ariel Wazy na Chriss Eazy.

Mu cyiciro 'Best East African' ahanganye na Diamond, umunyamuziki wo muri Tanzania uri mu muziki kuva mu 2006. Arazwi cyane uhereye ku ndirimbo ze zirimo 'Number One' yakoranye na Davido. Imyaka amaze mu muziki imushyira imbere mu bahanzi bo muri Afurika, kandi yitaye cyane ku kuririmba injyana ya Bongo Flava.

Aherutse i Kigali aho yaririmbye mu iserukiramuco 'Giants of Africa'. Ni we washinze Label yise WCB, ibitangazamakuru nka Wasafi Media, yanakoze ishoramari muri Wasafi Bet n'ibindi.

Bruce Melodie kandi ahatanye na Zuchu, umuhanzikazi watangiye guca ibintu kuva mu 2020. Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Hakuna Kulala' ntasiba mu itangazamakuru avugwa mu rukundo na 'Boss' we Diamond.

Ni umukobwa w'ikimero witaye cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro-Pop, R&B na Bongo Flava.

Afite ubuhanga mu kubyina, bituma benshi mu bareba indirimbo ze badakuraho ijisho. Muri iki cyiciro kandi harimo umuhanzikazi Nadia Mukani. Ni umukobwa wo muri Kenya, wabonye izuba ku wa 9 Ugushyingo 1996. Muri 2017 yashyize hanze indirimbo yise 'Kesi' yatumye benshi batangira kumuhanga ijisho. Imbaraga ze mu gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa 'Afro-Po' zituma benshi batamushidikanyaho. Afite impano nyinshi, kandi afite Label yise 'Sevens Creative Hub'.

Umuraperi Khaligraph nawe ari ku rutonde rw'abahataniye iki gikombe. Yongeye kwisanga ahatanye na Bruce Melodie, kuko bigeze guhatanira mu irushanwa rya Coke Studio mu 2017. Ni umwe mu baraperi beza Kenya yagize wavutse yitwa Brian Ouko Omollo.

Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Mazishi' 'Yego' n'izindi. Mu rugendo rwe yegukanye ibikombe byakomeje izina rye. Bruce Melodie anafitanye indirimbo Khaligraph bise 'Sawa Sawa'.

Umuhanzikazi Azawi witegura gushyira hanze album ye yahuriyemo n'abarimo Mike Kayihura nawe ari kuri uru rutonde. Uyu mukobwa akora cyane indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, Soul ndetse na R&B.

Mu 2019 yasohoye indirimbo 'Quinamino' yakomeje izina rye. Aherutse guca agahigo aba umukobwa wa mbere wagaragaye ku byapa bya 'Times Square' mu Mujyi wa Los Angeles.

Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.

Ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa bihatanyemo abo mu Rwanda. Ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.

U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda cyiswe 'Best Rwandan Artist'.

Diamond wo muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo [Best Male], n'icyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

Ni mu gihe Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda muri ibi bihembo byahujwe n'iserukiramuco rya 'Trace Awards&Festival' byateguwe ku bufatanye na Visit Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) n'abandi.

Kuva mu Majyepho, u Burasirazuba n'u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe muri ibi bihembo binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n'izindi.

Bahatanye mu byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y'Amajyepfo, Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Ivory Coast, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

Buri umwe uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe n'umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y'uburyo kigomba kuba kigaragara.

Nigeria n'iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.

Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde, Josey wo muri Côte d'Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.

Umuraperi K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration. Musa Keys uherutse gukorana indirimbo 'Who is Your Guy?' na Tiwa Savage ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music Video.

Ni mu gihe umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya 'Best Dj'. 

Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.

KANDA HANOUBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI ABA BAHANZI


Umunyamuziki Diamond ahataniye igikombe mu byiciro byinshi muri ibi bihembo


Bruce Melodie niwe munyarwanda rukumbi washyizwe muri iki cyiciro cyahariwe EAC


Umuraperi Khaligraph Jones ahataniye igikombe muri Trace Awards


Umuhanzikazi Zuchu yisanze muri batandatu bahatanira igikombe


Azawi witegura gushyira hanze album ye ahataniye igikombe n'abakomeye mu muziki


Nadia Mukami wo muri Kenya yongeye kwisanga muri ibi bihembo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135091/bruce-melodie-yashyizwe-mu-bahataniye-igikombe-mu-cyiciro-cya-eac-muri-trace-awards-135091.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)