Aptre Yongwe yahakanye ubutekamutwe yemera g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubanza rwa Pastor Joseph Harerimana uzwi nka Apotre Yongwe rwabereye mu Karere ka Gasabo ku Rukiko rw'ibanze ruri i Kibagabaga. Dosiye ya Apotre Yongwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, ifite nimero RDP 000816/2023/TB/GSBO.

Ni urubanza rwabereye mu cyumba gifite nimero imwe. Ni icyumba cyabereyemo imanza 11. Apotre Yongwe yaburanye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira, avuga ko gusaba ituro nta cyaha aba yakoze, kuko abaza gusenga baba bifuza impinduka mu buzima bwabo kuko we aba yigomwe umwanya. Avuga ko gukurwaho ibyaha hari ibintu ugomba kuba wizera:

1. Kuba wizera ko Imana ishobora kukubihora ku bintu byose

2. Kwizera ko Yongwe ari umukozi w'Imana

3. Kwizera imvugo ikoreshwa

4. Kwatura ibyaha

5. Kwizera ko ituro risimbura ibyo Yongwe aba yigomwe asengera abakristo birimo umwanya, essence n'ibindi.

Umucamanza yabajije Yongwe impamvu abantu yizezaga gukizwa atabasubizaga amafaranga batanze. Umucamanza ati: "Ese wigeze usubiza ayo batanze?". Yongwe yavuze ko abakirisitu batigeze bamwishyuza.

Yagize ati: "Hari umukristo wandegeye amaturo, Itorero rirateranya turayamusubiza. Ubugenzacyaha bumfata ntabwo bambwiye ko nananiwe kwishyura kuko Imana yari kumpembera umurimo nakoze. Hari abo njya kureba nk'Umushumba. Ibyo ntakabuza ntawe mbyishyuza".

Yongwe yavuze ko Ubushinjacyaha bumushinja bukoresheje amashusho yacaracaye ari kwigisha mu rusengero rwo Bishop Dr Masengo. 

Yavuze ko yari mu masengesho y'iminsi 40, arangije abwira abantu ko niba bafite ukwizera batange ituro, niba bashaka Visa batange ituro, niba bashaka abagabo cyangwa se abagore batange ituro. 

Amashusho yandi avuga ko kurya amaturo ari ngombwa nayo yari afite ukuri kuko abashumba bose batunzwe n'amaturo". Mu kwiregura ku byaha ashinjwa, yemeye gukubira 7 abo yambuye.

Avuga ko atemera icyaha cyo guteka umutwe "Escroquerie" kuko ibyo yigisha byose abifitiye ububasha. Ati: "Njyewe narasizwe, nahawe ububasha nkora ibyo nemerewe. Njyewe nabaye mu muhanda kandi Imana yankoreye ibitangaza nta muntu utabizi.

Njyewe nashinze Televiziyo nta faranga na rimwe mfite. Abantu bampaye inkunga. Niyo mpamvu mwabonye ko ndegwa kuba kuri telefoni yanjye haraciyeho amafaranga menshi kuko njyewe abantu barankunda. Banyoherereje amafaranga menshi ntangiza televiziyo. Rero hari abantu banyifuriza inabi. Mu by'ukuri bamfitiye ishyari".

Yongwe avuga ko mu gihe imyizerere ye yaba iteye ikibazo yayihindura akanafasha abandi guhinduka. Ati: "Nabikoraga nshingiye ku myizerere yanjye ntabwo nabikoraga nteka imitwe". Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu Itangiriro, aho Imana yasabye Aburahamu iti "Mpa uwo mwana w'umuhungu".

Yongwe ati "Ahubwo Imana yakoze ibyo njyewe ntashobora". Avuga ko Imana yamweretse abantu biyemeje gutanga ituro nibamara gusubizwa, nyamara bamara gusubizwa bakinangira.

Umucamanza yabajije Yongwe niba adatinyisha abantu ibibi, nawe asubiza ko agamije gukiza buri wese. Hari abitwa Bugingo, Nyirabahare batanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntabwo byagezweho, bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo.

Yongwe yavuze ko uwitwa Bugingo wari mu cyumba cy'iburana yaje kuri Yongwe Tv ashaka ubufasha bwo kwamamaza ibihangano bye. Akaba yari gukorerwa amashusho y'indirimbo akanahabwa ibiganiro kuri shene ya YouTube.

Yongwe ati: "Indirimbo ya mbera twarayikoze irarangira. Aragoye kuko aracyazamuka. Yajyaga arara mu rugo nkaba natangajwe no kuba yaje kundega. Imiririmbire ye iragoye kuko kuri televiziyo twarayikinaga abakurikiye televiziyo bakadutuka.

Umunsi nafashwe nari naramwemereye kuza nkamusubiza 750,000 Frw ku itariki 01 Ukwakira 2023. Yari kuza gufata amafaranga ye rero ni bwo nafashwe". Yongwe yavuzee ko uwitwa Nyirabahire avuga ko atamuzi bitewe nuko yitaba telefoni z'abantu bose.

Mu bamureze harimo uwitwa Jean Pierre wamugurije miliyoni 7 Frw akaba yasabye abakozi be kumwishyura igitaraganya. Uri mu Bufaransa wamureze, Yongwe yireguye ko yakoze amasengesho y'iminsi 7, avuga ko yasenze igihe kinini abana be bajya muri Amerika.

Ku kuba Yongwe abona amafaranga menshi anyuze kuri telefoni, avuga ko ayemera kandi yayakoresheje atanga akazi mu banyarwanda. Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.

Yongwe yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze. Ati: "Nyakubahwa Perezidante w'iburanisha sinagoye mu ibazwa. Ndi umubyeyi w'abana 7 kandi mfite ikigo cy'itangazamakuru gitanga akazi. Rero ndasaba ko narekurwa kuko sinacika ubutabera. Ndi umuntu ufite umuryango, nta bimenyetso nahisa".

Me Francis wunganira Yongwe yahawe umwanya avuga ko umukiriya we akwiriye kurekurwa. Ati: "Uwo nunganira yasobanuye neza ibyo akurikiranyweho. Igitangaje ni uko yafashwe afungwa nta muntu wamureze. Habanje kumufata, abarega bashakishwa nyuma.

Ubusanzwe umuntu arakurega noneho Ubugenzacyaha bukagufata. Yafashwe ku itariki 01 Ukwakira 2023. Ikirego cyabanje cyari ku itariki 06 Ukwakira 2023. Ni ikirego cya Bugingo ku buryo yafunzwe nta muntu wamureze. Rero yaragambaniwe".

Me Francis wunganira Yongwe yavuze ko umukiriya nta cyaha yakoze. Yavuze ko Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko umunyarwanda afite ubwisanzure mu misengere ye hashingiwe mu ku byo yizera. 

Avuga ko muri Matayo ari ho akomora gusaba amaturo kandi na Yesu yarigishije asaba abantu kugenda bagatanga amaturo, bityo kumufunga ni uguhonyora itegeko nshinga.

Apotre Yongwe yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho


AMAFOTO: Dox Visual



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135740/apotre-yongwe-yahakanye-ubutekamutwe-yemera-gukubira-7-abo-yambuye-135740.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)