APR FC igiye kwakira Musanze FC idafite inkingi 2 za mwamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC igiye kwakira ikipe ya Musanze FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 4 wa shampiyona idafite abakinnyi babiri b'inkingi za mwamba kubera imvune n'uburwayi.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 saa 18h00' muri Kigali Pele Stadium.

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yemeje ko agiye gukina uyu mukino adafite Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Ali Shiboub urwaye ndetse n'Umurundi, Nshimirimana Ismail Pitchou.

Ati "Dufite Shiboub urwaye, dufite Ismail ufite ikibazo cy'imvune na Parfait ufite imvune imaze igihe kirekire abandi bose bameze neza kandi bariteguye uyu mukino."

Yakomeje kandi avuga ko ari umukino utoroshye kuko bagiye guhura n'ikipe ikomeye iyoboye urutonde rwa shampiyona (Musanze FC ni iya mbere n'amanota 10 ni mu gihe APR FC ya 4 ifite 7).

Thierry Froger avuga ko kandi intego bafite ari ukwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w'imikino wa 2023-24.

Pitchou ntazakina kubera ko afite imvune



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-igiye-kwakira-musanze-fc-idafite-inkingi-2-za-mwamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)