Yize ayisumbuye afite imyaka 33, akora ubukwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu buhamya yatanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 ubwo yabwirizaga mu gitaramo cy'iserukiramuco 'Shalom Choir Festival' Shalom Choir yahuriyemo na Israel Mbonyi muri BK Arena.

Uyu mugabo yavuze ko yabaye inzererezi kubera ko Nyina yabataye ari abana bane, biturutse ku makimbirane yagiranye na Se kuko yamukubitaga umunsi ku munsi.

Uyu mugabo avuga ko akimara gusoza amashuri abanza yagiye kuba inzererezi mu Mujyi wa Kigali. Ariko kandi ashima Imana ihindura amateka n'ubuzima kuko yabashije kwiga kugeza asoje Kaminuza.

Yavuze ko yakijijwe ahagana Saa Kumi n'Imwe z'igitondo, yumvise ijwi ry'Imana rimubwira kurikurikira. Ati "Numvise ijwi rimbwira ngo uyu munsi nturenga hano urapfa uraba kandi urimbutse. Nabibwirwaga n'uwaje gutanga ubugingo."

Dr Raymond yabwiye abakristu ko Yesu akora, asaba buri wese kutinangira umutima igihe yumva ijwi ry'Imana rimuvugiramo. Yavuze ko akimara kwakira Yesu, ijwi ryamubwiye kujya iwabo agatanga imbabazi kuri Se, Nyina ndetse na Mukase batamuhaye uburere yari akeneye nk'umwana.

Yavuze ko kuba mu mihanda ya Kigali byatumaga nta cyizere cy'ubuzima yiyumvamo  kandi yabagaho nk'uzapfa ejo. Raymond yavuze ko akimara kwakira agakiza kandi, igihe cyageze yiyemeza kurushinga, ariko Pasiteri wamusezeranyije yamushidikanyijeho avuga ko ashobora kutazamarana kabiri n'umugeni.

Ati "Yesu niwe wandambagirije kuko sinari kubishobora. Ndanamushimira ko yampinduye umugabo."

Raymond yavuze ko 'nari inzahare iteye ubwoba'. Yashimye Imana ko yatanze ibyishimo muri we, 'kandi ubukwe bwarabaye arasezerana, aranashyingirwa'.

Uyu mugabo avuga ko yagiye gukora ubukwe afite ibiceri 300Frw, ariko umunsi w'ubukwe wagiye kugera 'ibyo nari nkeneye byose nabibonye'. Ati "Hanyuma Imana ikora imirimo n'ibitangaza."

Uyu mugabo yavuze ko amaze kugira umuryango yiyemeje gusubira mu ishuri, atangira kwiga 'Tronc Commun' afite imyaka 33 y'amavuko. Yajyanaga n'abana be ku ishuri, kandi iyo igihembwe cyarangiraga buri wese yerekanaga indangamanota.

Dr Raymond avuga ko muri 2015 ari bwo yasoje amasomo ye Kaminuza, ubu ni umuganga. Ati "Uwari mayibobo, uwo bahirikirishaga imigeri, uyu munsi nanjye ndi muganga, iyo nicaye mpereza Imana icyubahiro. Ni Imana ihanagura imyotsi y'urumogi, ni Imana ihanagura ibitutsi byose bagututse, igahindura amateka y'ubuzima bwawe."

Yavuze ko uyu munsi afitiye agaciro igihugu cye, itorero, abana b'ayo, kandi Imana yamuhaye imbaraga zo gukiza no gusengera abantu. Raymond yavuze ko Yesu ariwe ufite urufunguzo rw'ibizaba ku buzima bwabo, asaba buri wese kwizera Imana ashize amanga.

Raymond muri iki gihe ni umuganga. Yavuze ko iyo ari mu kazi 'mpita ntekereza izo nzira zose nanyuzemo nkahita mvuga ngo Yesu uri umugabo, kuko abasha guhindura ubuzima n'amateka by'umuntu, akabihindura uburyo abantu batabitekerezaga'.

Ubuhamya bw'uyu mugabo w'imyaka 55 bwakoze benshi ku mutima, bituma abasaga 100 bakira agakiza muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa ryagutse.

Yakiriye agakiza afite imyaka 25. Ayisobanura nk'imyaka y'umwijima kuri we, kuko yabayeho ubuzima bw'uburetwa ariko ko akimara kwakira agakiza yatangiye kwakira imigisha y'Imana n'imbabazi zayo. Ati 'Uyu munsi ndaryama nkasinzira nkumva nguwe neza.'

Inkuru bifitanye isano: Abasaga100 bakiriye agakiza! Shalom Choir yanditse amateka avuguruye mu gitaramo yahuriyemo na Israel Mbonyi

Pasiteri Dr Twahirwa Raymond yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabaye inzererezi mu mihanda ya Kigali, igihe kigeze Imana ihindura amateka ye

Dr Twahirwa yavuze ko yiyemeje gusubira mu ishuri afite imyaka 33, kandi ko yakoze ubukwe afite ibiceri 300Frw


Ubuhamya bwa Dr Twahirwa bwakoze benshi ku mutima bituma abarenga 100 bakira agakiza



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Shalom Choir muri BK Arena




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134516/yize-ayisumbuye-afite-imyaka-33-akora-ubukwe-afite-300frw-imana-yavanye-dr-twahirwa-mu-nze-134516.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)