Abana bazajya mu irerero rya FC Bayern Munich... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera taliki 11 zukwezi gushize Ministeri ya siporo ifatanyije n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA bari bari gushaka abanyempano bakiri bato b'umupira w'amaguru bazatoranywamo abajya mu irerero rya FC Bayern Munich rihoraho.

Amarerero 308 niyo yari yariyandikishe akaba yaragizwe n'abakinnyi ibihumbi 10 bose hamwe.Muri abo bana ibihumbi 10 hatoranyijwemo 1700 nyuma batoranywamo abandi 100.

Ku wa Gatandatu  w'Icyumweru gishize  muri aba bana 100 habanje gutoranywamo abana 10 bazitabira imikino y'igikombe cy'Isi ihuza amarero itegurwa na FC Bayern Munich iteganyijwe mu kwakira 2023. 

Ejo ku Cyumweru n'ubundi kuri sitade y'Akarere ka Bugesera nibwo noneho mu bana bari basigaye hatoranyijwemo abandi 43 bajya mu irero rihoraho rya FC Bayern Munich ryiswe Residential Football Academy.

Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa nyuma y'uko u Rwanda rusinyanye amasezerano na FC Bayern Munich yo guteza imbere umupira w'amaguru binyuze mu bakiri bato mu gihe cy'imyaka itanu.

//inyarwanda.com/app/webroot/img/202307/images/2021-manchester-uniteds-marcus-rashford-645502152-9469681690783901.jpg

Urutonde rw'abana 43 batoranyijwe ndetse n'amarerero baturutsemo



Abatoza barimo Yves Rwasamanzi usanzwe utoza Marine FC ni umwe mu batoranyaga izi mpano


Abana 43 batoranyijwe mu ifoto 


Abana batoranyijwe bitewe n'ubushobozi bagaragaje mu kibuga 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134520/abana-bazajya-mu-irerero-rya-fc-bayern-munich-bamenyekanye-134520.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)