Yishyuwe Miliyoni 40Frw! The Ben agiye gukore... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta byinshi birajya hanze kuri aya makuru, gusa amakuru yizewe inyaRwanda.com ifite ni uko iki gitaramo kizaba ku itariki ya mbere Ukwakira 2023, ndetse kikaba cyarigijwe inyuma bitewe nuko uyu muhanzi yari ari mu bihe bikomeye byo kubura umubyeyi we.

Inzozi zibaye impamo ku Barundi bose nyuma y'imyaka myinshi bifuza ko The Ben yabataramira ariko bikanga ahanini bitewe no kutumvikana ku mafaranga yahabwaga uyu muhanzi bityo ibyo kuhataramira bikagenda biguru ntege.

Mu myaka yashize humvikanye amakuru avuga ko The Ben agiye gutaramira mu gihugu cy'u Burundi ariko bikarangira ayo makuru aburijwemo kuko nta na rimwe yigeze ataramira Abarundi nk'uko byabaga byatangajwe. Gusa kuri ubu Abarundi bashonje bahishiwe!

Mu ibaruwa iherekejwe na Kontaro inyaRwanda.com ifitiye kopi yavanye muri bamwe bategura iki gitaramo muri iki gihugu, gituranyi, hagaragaro arenga ibihumbi 35 b'amadorari ya Amerika, akabakaba miliyoni 40 z'amanyarwanda, akaba ariyo yishyuwe The Ben.

Umuhanzi nyarwanda The Ben utuye muri Amerika, ni we muhanzi rukumbi umaze guhabwa akayabo mu gihugu cy'u Burundi, ugereranyije n'abandi bahanzi bagiye bataramira muri iki gihugu nk'uko igenamiterere y'uburyo abahanzi bishyuwe mu Burundi ibigaragaza.

The Ben umaze imyaka myinshi atanga ibyishimo, afite igikundiro gikomeye mu Burundi, aho kuva ku ndirimbo "Wigenda" (Mvuze iya Vuba) kugeza kuri "Why" aheruka gukarana na Diamond, zigifite umwanya ukomeye muri iki gihugu.


The Ben ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu Burundi


The Ben agiye gukorera igitaramo cye cya mbere i Bujumbura



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133992/yishyuwe-arenga-miliyoni-40frw-the-ben-agiye-gukorera-igitaramo-mu-burundi-133992.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)