Bayoza igitiyo: Abakinnyi ba Filime 10 bari g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bakinnyi ba filime bishyurwa menshi n'urubuga rwa Netflix kuko ari nayo ikomeje kwigaragaza mu ruhando rwa Sinema. Uru rubuga nta myaka myinshi rumaze rukora ariko rurayoboye, ndetse benshi bari kuri uru rutonde bagiye bahabwa na Netflix amafaranga yaturutse muri filime bakinnye.

Dwayne Johnson uzwi nka The Rock uri ku mwanya wa mbere (uyu ni umwaka wa kabiri ari ku mwanya wa mbere), yinjije Miliyoni $89 aho Miliyoni $23,5 zinjiye muri filime ze ziri kuri uru rubuga.

Dore uko aba bakinnyi bakurikirana uhereye ku mukinnyi uhembwa menshi (mu madolari)

1. Dwayne Johnson uzwi nka The Rock: Miliyoni $89

Umukinnyi wa filime w'icyamamare  Dwayne Johnson uzwi cyane nka The Rock, wahiriwe cyane na Sinema nyuma yo guhagarika imikino yo kumvana imbaraga ya 'Catch', ubu niwe mukinnyi wa filime umaze kwinjiza amafaranga menshi cyane angana na miliyoni 89 z'amadolari. Aya ni ayavuye muri filime amaze gukina harimo 10 ziri kuri Netflix.

2. Ryan Reynolds: Miliyoni $71,5

Uyu mugabo ukina filime akazishoramo n'amafaranga nawe ari mubahemberwa ku gitiyo muri Sinema. Ryan Reynolds uzwi nko muri filime zirimo 'Dead Pool', 'The Proposal', 'Free Guy' hamwe na 'Red Notice' aherutse gukinana na The Rock. Kugeza ubu mu 2023 amaze guhembwa Miliyoni 71,5 z'Amadolari abikesha filime amaze gukina.

3. Mark Wahlberg: Miliyoni $58

Uretse kuba Mark Wahlberg akina filime, asanzwe anazishoramo imari dore ko amaze gukinisha filime 4 zakozwe ku mafaranga yakuye mu mufuka we. Uyu mugabo wamamaye muri filime nka 'Shooter', 'Uncharted', 'Ted' na 'Spencer Confidetial' yakinanye na Winston Duke uherutse mu Rwanda. Uteranije ayo yahembwe muri izi filime zose ni Miliyoni 58 z'Amadolari.

4. Ben Affleck: Miliyoni $55

Umugabo w'icyamamarekazi Jennifer Lopez, nawe akaba ari icyamamare muri Sinema, nawe ari mu bari guhembwa akayabo. Muri filime yakinnye nyinshi cyane cyane izishingiye ku nkuru ya 'Batman', zimaze kumwinjiriza Miliyoni 55 z'Amadolari.

5. Vin Diesel: Miliyoni $54

Ku ijwi rye ritangaza benshi muri filime zikurikirana za 'Guardians of the Galaxy', Vin Diesel wamamaye muri filime za 'Fast & Furious' kuva ku gice cya mbere kugera ku cya cumi giherutse gusohoka, amaze guhembwa Miliyoni 54 z'Amadolari.

6.  Will Smith: Miliyoni $50

Umuraperi wabiteye ishoti akagana inzira ya sinema ikanamuhira, Will Smith uri mubirabura bakomeye i Hollywood, amaze guhembwa Miliyoni 50 z'Amadolari binyuze muri filime zitandukanye harimo nka 'Bad Boys' ibice byose, 'Suicide Squad', 'I Am Legend' n'izindi zamuhesheje n'igihembo gikomeye cya 'Oscar Award' mu 2022.

7. Akshay Kumar: Miliyoni $48,5

Umuhinde kabuhariwe muri sinema, Akshay Kumar, umaze gukina filime zirenga ijana mu myaka 30 amaze muri uyu mwuga, amaze kuzinjirizamo Miliyoni 48,5 z'Amadolari ya Amerika  harimo n'iziri kuri Netflix.

8. Lin-Manuel Miranda: Miliyoni $45,5

Umwanditsi w'indirimbo akaba n'umukinnyi wa filime akanazitunganya, azwiho cyane kuba yaranditse izina indirimbo zakoreshejwe muri filime ya 'Moana' yakinnyemo The Rock, nawe ari mu bahembwa agatubutse. Amaze kwinjiza Miliyoni  45,5 z'Amadolari.

9. Adam Sandler: Miliyoni $41

Icyamamare muri sinema mpuzamahanga, Adam Sandler, ukunda gukina filime z'urwenya nka 'Grown Ups', 'Just Go With It', 'Murder Mystery' ibice 2 byaciye agahigo kuri Netflix. Uyu mugabo amaze kwinjiza Miliyoni 41 z'Amadolari ayakesha filime yakinnye.

10. Jackie Chan: Miliyoni $40

Umunya-Hong Kong kabuhariwe mu gukina filime z'imirwano, Jackie Chan, amaze kwinjiza Miliyoni 40 z'Amadolari yagiye ahembwa muri filime zitandukanye yakinnye zamugize icyamamare zirimo nka 'Rush Hour', 'The Karate Kid' yakinanye n'umuhungu wa Will Smith witwa Jaden Smith, hamwe n'izindi zirenga 30 amaze gukina.

Aba nibo bakinnyi 10 ba filime bari guhembwa amafaranga menshi ku Isi umuntu atatinyuka kuvuga ko bayayoresha igitiyo dore ko aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda ahita aba menshi kurushaho. 

Aya mafaranga ariko ntambwo ari ayo binjije kuri filime imwe gusa ahubwo ni ayo binjize mu ma filime bamaze gukina ari ku rubuga rwa Netflix, yaba arayo utu rubuga rwashoyemo amafaranga mu ikorwa ryayo cyangwa ayo yaguze amaze gukinnywa ikabona kuyacuruza.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133981/bayoza-igitiyo-abakinnyi-ba-filime-10-bari-guhembwa-akayabo-mu-2023-amafoto-133981.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)