Yamaze isaha mu mazi! Kate Bashabe yizihirije... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ni amashusho yasangije abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram basaga ibihumbi 678, agaragaza uyu munyamideli ari kwizihiriza isabukuru ye y'amavuko munsi y'amazi i Dubai, aho yamazemo igihe kirenga isaha yose ndetse ubona ko yaryohewe bidasanzwe.

Mu magambo yaherekesheje aya mashusho, yagize ati: "Nta yindi mpano ku bwange ikomeye nkwiye kwiha ku munsi wanjye w'amavuko, iruta kujya mu mazi nkibira, aho namanutsemo nkigiramo byinshi;

Ku isi aha niho honyine ushobora kwibira mu mazi ugasanga hafite uburebure bungana na metero zigera 15, hakaba hakubye ahandi hose ku isi inshuro 4, cyane ko namazemo igihe kingana n'isaha ntembera mu mazi nta kibazo mfite kuko buri segonda ryanshimishaga".

Muri aya mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwa Instagram, agaragara yambaye imyenda yabugenewe yo kujyana mu mazi, ndetse ari nako akoreramo ibikorwa bitandukanye birimo kugendera kuri moto, gukina imikino itandukanye harimo nka biyari (billiard), gusoma ibitabo, ndetse no kugenda mu modoka, bigaragara ko ari ahantu yamaze igihe kitari gito na gato.

Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bagaragaye cyane ko bakunze kwirira ubuzima ntacyo bitayeho na gito rwose, kandi bakaburira ahantu abandi batapfa kwisukira. Mu minsi yashize yigeze kugaragara ari kumanuka mu kirere kure mu ndege, bikaba biri mu bintu byavugishije abantu batari bake basanzwe bakurikira uyu mukobwa.

Kate Bashabe kugeza kuri ubu, ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n'ikimero ndetse bikaba byarashimangiwe mu mwaka wa 2010 ubwo yagirwaga Nyampinga wa MTN, hanyuma  muri 2012 akaza kubishyiraho akadomo ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge igicumbi cy'abakobwa b'ubwiza muri Kigali.


Kate Bashabe yamaze isaha yose mu mazi ari kwirira ubuzima nta kibazo afite








Bashabe n'ubundi asanzwe azwiho kurya ubuzima 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134218/yamaze-isaha-mu-mazi-kate-bashabe-yizihirije-isabukuru-ye-yamavuko-munsi-yamazi-i-dubai-am-134218.html

Post a Comment

1Comments

  1. When a men has money he spends it on his family, when a woman has money she spends it on her own ass

    ReplyDelete
Post a Comment