Basabwe 'Collabo'! Sarah Sanyu wongeye gukora... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Israel Mbonyi akomeje kubera umugisha abatari bacye mu Rwanda no mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba. Indirimbo ye "Nina Siri" yamwongereye igikundiro mu buryo butangaje, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 6 mu mezi abiri gusa imaze kuri Youtube. 

Iherutse gushyirwa ku mwanya wa 3 mu ndirimbo 100 zikunzwe cyane muri Kenya. Ni ibintu byatumye yiyemeza gukora izindi ndirimbo nyinshi ziri mu Giswahili nk'uko aherutse kubibwira InyaRwanda mu nkuru ivuga ngo Mbonyi yahinduye umuvuno nyuma yo guca agahigo muri Kenya.

Ubu, ategerejwe mu gitaramo "Shalom Gospel Festival" yatumiwemo na korali yo muri ADEPR Nyarugenge yitwa Shalom choir ikunzwe mu ndirimbo "Nyabihanga", "Abami n'Abategetsi" na "Uravuga Bikaba". Kizabera muri BK Arena tariki 17 Nzeri 2023, kandi kwinjira ni ubuntu.

Mbonyi yaraye yiyambajwe kandi na korali yo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ku mugoroba w'uyu wa 9 Nzeri 2023, ari na ho yahuriye na Sarah Sanyu wamurase amashimwe mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram. Sarah arakunzwe cyane muri Afrika nzima.

Uyu muhanzikazi yafashe ifoto ye ari kumwe na Israel Mbonyi yise musaza we, munsi yayo yandika ko yishimiye guhura nawe, amurata amashimwe aho yahamije ko ari "umwe mu bahanzi beza ba Gospel mu Rwanda no mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba". Ni byo koko ibikorwa birabigaragaza.

Aba bombi bahuriye mu gitaramo cya Messengers Singers cyabaye kuri iyi Sabato i Gikondo kuri Expo Ground aho iyi korali yafataga amashusho y'indirimbo zayo. Cyaririmbyemo Israel Mbonyi weretswe urukundo rwinshi n'abacyitabiriye biganjemo abo mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi.

Ibyo yatangajweho na Sarah, byakinguriye amarembo abakunzi babo n'aba Gospel muri rusange, babasaba gukorana indirimbo. Uwitwa Mwungura Felix ati "Ko musa, muzaduhe collabo". Indirimbo yahuza Mbonyi na Sarah, yaba virusi mu bakunzi ba Gospel muri Afrika yose ugendeye ku mibare!. 

Sarah Sanyu ni umuririmbyi ukunzwe bikomeye muri Afrika nk'uko abigaragarizwa kenshi n'abishimira uburyo ayobora indirimbo muri Ambassadors of Christ. Mbonyi nawe yamaze kubona VISA yo kumenywa na Afrika yose bigizwemo uruhare na "Nina Siri". Guhuza imbaraga kwabo, byatigisa Isi ya Gospel.

Sarah Sanyu uri mu bitabiriye iki gitaramo yahuriyemo na Mbonyi, yakigiyemo amaze gushyira hanze indirimbo yise "Omora" yasamiwe hejuru n'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Yaje isanga "Mwana wanjye', 'Nitashinda', 'Mwana w'umuntu' na 'Umunsi Mushya' yaheruka gusohora ikaba imaze amezi 6 iri hanze.

"Wowe ukiza imitima imenetse, omora n'uyu wanjye. Wowe utarambirwa amaganya yanjye, n'uyu munsi unkoreho. Na none ni njye Mwami, untege ugutwi, nshaka kukuganirira ibindi ku mutima. Nutansubiza none ariko nzi ko unyumva, umutima wanjye waruhuka kuko nzi yuko unteze ugutwi".

Uwo ni Sarah Sanyu mu ndirimbo ye nshya "Omora" yageze hanze kuri iyi Sabato. Yakozwe na Ishimwe Karake Clement muri Kina Music mu buryo bw'amajwi, naho amashusho akorwa na Amani Blaise. Abaririmbyi b'intyoza Yayeli Niyitegeka, Lydia na Peace Hozy nabo batanzemo umusanzu.

"Omora" itangira Sarah Sanyu abwira Imana ko akeneye komorwa nayo. Ayishimira ko itajya irambirwa amaganya ye, akayisaba kongera kumutega ugutwi kabone nubwo itamusubiza uwo munsi. Aririmbamo amagambo y'umuntu ufite kwizera gukomeye ati "Nutansubiza none ariko nzi ko unyumva, umutima wanjye waruhuka kuko nzi yuko unteze ugutwi".

Uyu muhanzikazi ubarizwa mu Itorero y'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, yumvikasha ko gusenga Imana wizeye ko ikumva kandi ko yiteguye kugusubiza, ari ryo banga ryo komorwa ibikomere. Ahamya ko Imana ifite imbaraga n'ubushobozi bwo komora umutima wihebye, ati "Wowe ukiza imitima imenetse, omora n'uyu wanjye".

Sarah Sanyu yamamaye muri Ambassadors of Christ Choir aririmbamo na n'uyu munsi. Kuririmba muri iyi korali yatumbagije izina ye, abifatanya no gukora umuziki ku giti cye, aho amaze gukora indirimbo zikomeje guhembura abatari bacye nk'uko bigaragara kuri shene ye ya Youtube.

Mu kiganiro aheruka kugirana na inyaRwanda Tv, Sarah Sanyu uri mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane, yabajijwe igihe ateganya gushyira hanze Album ye ya mbere, asubiza ko "Igihe nikigera nzabamenyesha".

Yanasubije abashobora gukeka ko yinjiye muri Kina Music ikomeje kumufasha, avuga ko yitabaje Producer Clement "aramfasha nta kindi". Yanavuze uko abona umuziki w'ab'igitsinagore, ati "Mbona muri iyi myaka hari impinduka zidasanzwe mu muziki uhimbaza Imana ndetse n'usanzwe". 

Uyu muhanzikazi uvuga ko buri ndirimbo ye iba ifite umwihariko, akomeza avuga ko gukataza kw'abahanzikazi "bituruka ku cyizere twahawe n'ubuyobozi na sosiyete nyarwanda, iyo wagiriwe icyizere werekana ko hari icyo washobora[…] natwe twibonye mu muziki kandi duhagaze neza".


"Omora" niyo ndirimbo nshya ya Sara Sanyu


Mbonyi na Sarah bahuriye mu gitaramo cya Messengers Singers


"Nina Siri" ya Israel Mbonyi irakunzwe cyane mu Karere muri iyi minsi


Sarah Sanyu ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane

REBA INDIRIMBO NSHYA "OMORA" YA SARAH SANYU




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134217/basabwe-collabo-sarah-sanyu-wongeye-gukora-mu-nganzo-yahuye-na-israel-mbonyi-amurata-amash-134217.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)