Amavubi yanganyirije na Senegal i Huye asoza nta mukino atsinze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Senegal yanganyije n'Amavubi mu Rwanda 1-1 maze isoza imikino y'itsinda ari iya nyuma n'amanota 3.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Senegal yakiririye u Rwanda kuri Stade Huye mu mukino usoza itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizaba muri 2024.

Ni umukino utari ufite icyo uvuze kuko Senegal yari yaramaze kubona itike y'iki gikombe ni mu gihe u Rwanda rwo rwari rwaramaze gusezererwa.

Uyu mukino kandi wagiye kuba hamenyekanye ikipe izajyana na Senegal aho ari Mozambique yari yamaze gutsinda Benin 3-2.

Umukino ugitangira ku munota wa 3, u Rwanda rwabonye amahirwe ubwo Djihad Bizimana yateraga mu izamu ariko umunyezamu akawukuramo.

Mu gice cya mbere wabonaga u Rwanda rurimo gukina neza ndetse rugerageza kurema amahirwe atagize icyo atanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Ku munota wa 52, Lague yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Nshuti Innocent ashyizeho umutwe unyura hejuru y'izamu.

Amavubi yari yakomeje kotsa igitutu Senegal yongeye kubona amahirwe ku munota wa 63 ubwo Omborenga Fitina yahinduraga umupira mwiza ariko Ruboneka Bosco yajya gushyira mu rushundura ariko ukanyura hanze y'izamu.

Uku guhusha husha k'u Rwanda byaje gukosorwa na Mamadou Lamine Camara ku munota wa 65 ubwo yatsindiraga Senegal igitego cya mbere ku mupira wari uvuye kuri kufura.

Umutoza Gerard Buschier yahise akora impinduka Niyibizi Ramadhan asimbura Mugisha Gilbert ni nako ku munota wa 73, Mugisha Didier yaisimbuye Nshuti Innocent ni mu gihe ku munota wa 77 Amavubi yakoze impinduka za nyuma, Djihad Bizimana wagize imvune asimburwa na Hakizimana Muhadjiri.

Amavubi yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego maze ku munota wa nyuma Niyonzima Olivier Seif yishyura ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Ishimwe Christian. Umukino waje kurangira ari 1-1 maze umukino urangira

Byari bivuze ko iri tsinda Senegal irisoje n'amanota 14, Mozambique 10 zikaba ari nazo zabonye itike y'Igikombe cy'Afurika, Benin ifite amanota 5 n'u Rwanda rwa nyuma rufite 3 zikaba zasigaye.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yanganyirije-na-senegal-i-huye-asoza-nta-mukino-atsinze-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)