Yahiriyemo imodoka! AMAFOTO 30 agaragaza uko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni hamwe mu hantu hari hafatiye runini uruganda rw'umuziki w'u Rwanda-Abahanzi bahakoreye ibitaramo byubakiye ku muziki, Cinema, umuco, kumurika ibitabo n'ibindi bahafite urwibutso ahanini bitewe n'imiterere y'aho yoroherezaga buri wese.

Saa Moya n'iminota 15 z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Police y'u Rwanda yatangaje ko yamaze kuzimya inkongi yari yibasiye L'Espace.

Mu butumwa bwo kuri Twitter yagize ati 'Umuriro wazimijwe, Isomero rikuru rya Kigali na Sitasiyo ya esanse ya Engen nta kibazo byagize.'

Umwe mu baturage wabonye iyi nkongi itangira kwibasira iyi nyubako, yabwiye Radio Rwanda ko umwe mu bayobozi ba Supermarket yegereye L'Espace ariwe wabegereye abasaba kumufasha kuzimya L'Espace 'ariko n'ubundi birangiye hahiye'.

Uyu muturage yavuze ko muri iriya nyubako habagamo ibintu byinshi atabasha gusobanura, ariko 'habagamo abantu bakundaga gukodesha igipande (igice) cyo haruguru bakunda gukoresha ibintu bya 'events' (ibitaramo) bitandukanye."

Yavuze ko mu bakoreragamo ibikorwa muri iyi nyubako harimo n'abanyeshuri bo ku ishuri rya muzika rya Nyundo bahakoreraga ibitaramo buri wa kane w'icyumweru mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri.

Uyu mugabo yavuze ko hari harimo ibikoresho by'umuziki, ndetse harimo igice cy'iyi nzu cyarimo bimwe mu bikoresho bya nyirinzu.

Yanavuze ko zimwe mu mudoka zari ziparitse hafi y'iyi nzu byasabye ko bamena ibirahure 'kugirango tuzikize'. Ati "Ibirahure twabimenaguye."

Donatien we yavuze ko byatangiye insinga z'amashanyarazi zituragurika, bihutira kujya gukupa umuriro, biba iby'ubusa kuko amarido y'ahantu bakiniraga filime yahise afatwa n'umuriro mwinshi hatangiye gushya.

Yavuze ko kimwe mu bintu byatumye iyi nyubako yibasirwa cyane n'umuriro harimo n'ibyuma byari byashyizwemo bigabanya urusaku (Sound Proof). Yavuze ko we na bagenzi be muri iyi nyubako bakoreragamo icyayi, kandi bari bafite 'kontineri' eshatu bagombaga kohereza hanze y'u Rwanda 'zose zahiye'.

Yanavuze ko hari harimo imashini zikora Sositomate (Sauce Tomate) bari barashyizemo, kuko bashakaga gukora uruganda rukora sositomate. Ati "Zose zirahiye."

Yanavuze ko hari umugore wari ufitemo ibyuma yakodeshaga nabyo byahiye. Uyu musore yavuze ko acyeka ko iyi nkongi yatewe n'amashanyarazi. Ati "Umuriro wabaye mwinshi cyane."

Habereye ibitaramo byatanze ibyishimo kuri benshi:

Ni hamwe mu hantu hari hagezweho muri iki gihe haberaga ibitaramo by'abahanzi, hanamurikirwa ibihangano birimo nka filime, imitako igezweho, ibitabo by'abanditsi n'ibindi.

Ku wa 7 Nyakanga 2022, umuhanzikazi Nirere Shanel yahakoreye igitaramo cyahuje abarenga 150. Yitaye ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.

Ni igitaramo yakoze nyuma yo gutaramira abanya-Kigali mu 2019 mu gitaramo cy'iserukiramuco ryiswe 'Hamwe Festival' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ku wa 21 Nyakanga 2022, Umukiragitananga Deo Munyakazi yahakoreye igitaramo gikomeye yise 'Inkuru y'Inanga', aho umuhanzi wo mu Burafansa Daniel Ngarukiye yamusanganiye ku rubyiniro batanga ibyishimo kuri benshi.

Ku wa 22 Kanama 2022, umucuranzi wa Gitari Deo Salvator yahakoreye igitaramo, yahuje no kumvisha abantu album ye yise 'Life within Vol.1 '

Ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, Itorero ribyina imbyino gakondo, Intayoberana ryahakoreye igitaramo gikomeye cyasusurukije benshi. Ni igitaramo bari bise 'Igitaramo Iwacu.'

Ku wa 18 Kamena 2023, Alyn Sano yahamurikiye album ye ya mbere yise 'Rumuri' iriho indirimbo 13. Izi ndirimbo zigaruka ku muco, urukundo, ubuzima n'ibindi.

Ku wa 14,15, 16 Nyakanga 2023 habereye ibitaramo by'iserukiramuco 'Ubumuntu' ryabanereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.


Umuryango w'imbere wanyuragamo winjira muri 'L'Espace' wangiritse mu buryo bukomeye 


Ingoma ya kizungu, iri mu bicurangisho by'umuziki byarokotse 


Ku marembo y'inyuma ubona uko iyi nkongi yibasiye ibice byinshi by'iyi nyubako 


Bamwe mu baturiye iyi nyubako bavuze ko iyi nkongi yatewe n'amashanyarazi 

Kuva mu myaka itatu ishize, iyi nyubako yari imaze kuba igicumbi cy'ubuhanzi

 

Polisi yabashije kuzimya inkongi y'umuriro itaragera mu baturanyi 


Iyo winjiraga imbere muri iyi nyubako wasanganirwaga n'ibikorwa binyuranye 


L'Espace yari yubatse mu buryo bworohereza abahanzi kuhakorera ibitaramo 

Iyi nyubako yari ifite ibice byinshi bikodeshwa, harimo ibikoresho byari kuzakoreshwamo uruganda rwa Sositomate (Sauce Tomate) 


Kimwe mu bikoresho bifashishe mu kuzimya umuriro ariko biranga mbere y'uko Polisi ihagera 


Ku ruhande rw'iyi nyubako hari Super Market 


Ahagana saa moya z'ijoro ry'uyu wa Gatatu, Polisi yatangaje ko yabashije kuzimya inkongi 


Iyi modoka yahiye igice kinini cy'imbere 


InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko umwe mu ba Polisi ariwe wavanye iyi modoka mu muriro ubwo yari itangiye gufatwa 


Nyiri imodoka yazindukiye mu mbuga ya l'Espace ashaka uko yakoresha iyi modoka 


Iyi modoka yari yatangiye gufatwa ibice by'imbere kugeza ku mapine 





Vista Supermarket ndetse na Sitasiyo ya Engen ntacyo byabaye 



Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, benshi mu bajyaga ku kazi bitegerezaga uburyo inkongi yibasiye iyi nyubako 


Ku marembo y'inyuma winjira muri L'Espace ni uku hameze











Bimwe mu bitaramo byabereye kuri L'Espace ku Kacyiru muri Nyakanga 2023 Â 

Umuhanzi Sax Water yahakoreye igitaramo yamurikiyemo injyana yahimbye yise "Nkombo Fusion" 

Ku wa 24 Ugushyingo 2022, hamurikiwe igitaramo "Petit Pays" cya Gael Faye 

Ku wa 9 Ukwakira 2022, Jules Sentore yahakore igitaramo gikomeye 

Abanyarwenya babyaje umusaruro inyubako ya L'Espace 

Ku wa 7 Nyakanga 2022, Shanel yahakoreye igitaramo 

Ku wa 31 Werurwe 2022, Mani Martin yahuje imbaraga na Kaya Byinshi bahakorera igitaramo


Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza uko inkongi yibasiye iyi nyubako

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134118/yahiriyemo-imodoka-amafoto-30-agaragaza-uko-inkongi-yibasiye-lespace-yabereyemo-ibitaramo--134118.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)