Yahaye impano umukozi we na Nyembo! Ibintu 10... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inyandiko yo kuri internet y'isomero ivuga ko amagambo 'icyo Imana yateranyirije hamwe' adashatse kuvuga ko Imana ari yo ihuza umugabo n'umugore. Ahubwo ayo magambo yo muri Bibiliya yumvikanisha ko Umuremyi ari we watangije ishyingiranwa, bityo ishyingiranwa akaba ari ikintu kigomba gufatanwa uburemere.

Imana yifuza ko abashakanye babaho bishimye (Imigani 5:18). Yashyize muri Bibiliya amahame n'inama byafasha abashakanye kugira umuryango mwiza.

Twifashishe aya magambo mu rwego rwo kugaruka birambuye ku rugendo rw'ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ndetse na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2018.

Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo muri Kigali.

Ni mu gihe ku wa 31 Kanama 2023, Prince Kid yasabye anakwa umukunzi we mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Jalia Garden i Kabuga.

Naho ku wa 1 Nzeri 2023, bombi basezeranye imbere y'Imana mu busitani bwo mu Intare Conference Arena, wayobowe na Rev. Alain Numa.

Ni ubukwe bwari butegerejwe na benshi, ahanini biturutse ku kuntu Miss Iradukunda Elsa yarwaniye ishyaka Prince Kid afunze kugeza n'ubu.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe bw'aba bombi- Abakunzi b'igihe kirekire bahujwe n'irushanwa rya Miss Rwanda.

1.Umutekano wari wakajijwe; gufata amafoto na Video bitemewe

Mu byumweru bitatu bishize ni bwo 'invitation' z'ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa zatangiye gutangwa! Habaga hariho amazina yawe. Bivuze ko bitoroheye buri wese kwinjira adafite ubutumire.

Iyo winjiraga ahabereye ubukwe ntiwabazwaga niba waratumiwe. Ariko kandi nta bukwe bubura 'abavumba'.

Itangazamakuru ntiryari ryemerewe gufata amashusho n'amafoto, ariko ikipe ngari yafashe ibi byose yahitagamo amafoto y'ingenzi bakayasangiza itangazamakuru.

Ni amafoto yasamirwaga hejuru cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga n'abandi bashaka gukora inkuru batanguranwa. Yafashwe mu buryo bwihariye, kuko nta foto yigeze isohoka itaganiriweho.

Yaba mu gusaba no gukwa, gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumiwe, ntibyari byemewe gufata amafoto na Video ukoresheje telefoni yawe.

Hari abasore bagendaga banyura mu bantu babuza buri wese gufata amashusho n'amafoto, ndetse hari bamwe mu banyamakuru bagiye basabwa gusiba ibyo bafashe.

N'ubwo byari bimeze gutya, hari ababaciye mu rihumye bafata amashusho n'amafoto, ari nabyo benshi bahererekanyije.


2.Amasura y'abitabiriye ubukwe yiganjemo abo bakoranye muri Miss Rwanda

Ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu amagana biganjemo cyane abagiye bakorana na Prince Kid na Miss Elsa mu bihe bitandukanye by'irushanwa rya Miss Rwanda.

Abageni bafotowe n'abasore babiri [Emma na Sabin] bazwi cyane mu gufata amafoto cyane ko mu bihe binyuranye bagendanye n'irushanwa rya Miss Rwanda bafataga amafoto abakobwa babaga bahatanira guserukira Intara kugeza ku mukobwa wegukanye ikamba.

Bwitabiriwe n'abarimo kandi abanyamakuru bakoranye igihe kinini n'irushanwa rya Miss Rwanda baritangazaho amakuru anyuranye, yaba inkuru zisesenguye, kuvuga ibyabaye n'ibindi.

Bwanitabiriwe kandi na bamwe mu bantu bagiye bagira uruhare mu guhitamo abakobwa bakomeje mu kindi cyiciro nka Ingabire Egidie Bibio, Pamela Mudakikwa, James Munyaneza wa The New Times, Mariya Yohanna n'abandi.

Abakobwa barimo Teta Ndenga Nicole, Miss Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda 2021, Umutesi Denise wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2020, Uwase Hirwa Honorine [Miss Igisabo] wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2017;

Ikirezi Brune wahatanye muri Miss Rwanda 2020, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, Uwase Muyango Claudine wabaye 'Miss Popularity' muri Miss Rwanda n'abandi banyuranye, bitabiriye ubu bukwe. 

3.Ni ubukwe bwongeye guhuza ibyamamare mu ngeri zinyuranye

Mu myaka irenga 12 Prince Kid yamaze ategura irushanwa rya Miss Rwanda ryamuhuje n'abantu banyuranye barimo ibyamamare by'amazina akomeye, abashoramari b'ingeri zinyuranye, abayobozi mu ngeri zinyuranye. Biri mu byatumye ubukwe bwe bwitabirwa na benshi bazwi cyane.

Ubukwe bwe bwitabiriwe n'Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt. Col Simon Kabera, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu, Aimable Twahirwa, Umuyobozi Ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu (Minubumwe), Uwacu Julienne;

Umuhanzi Platini P, umuraperi Riderman [Prince Kid yamubereye Parrain mu bukwe na Agasaro Nadia], umuhanzi The Ben [Byavuzwe ko yahageze], umuhanzi akaba n'umuganga Dr Tom Close, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda;

Mushyoma Joseph utegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival [Wabaye Parrain we], Mariya Yohanna, Massamba Intore, Gacinya Denis wayoboye Rayon Sports, umukinnyi wa filime uzwi nka 'Ndimbati', Umuyobozi wa Transparency international Rwanda, Ingabire Marie Immaculée n'abandi.

4.Ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa bwasize Miss Iradukunda Liliane atangaje ubukwe bwe

Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2018 yagaragaje ko yiteguye gukora ubukwe n'umukunzi we witwa Imfura Kenny, ni nyuma y'uko mugenzi we Iradukunda Elsa ajugunye mu kirere indabo akaba ariwe uzifata 'ibizwi nko gusigirwa igifunguzo.'

Iradukunda yari mu Magana y'abantu yatashye ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Iradukunda Elsa bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu Intare Conference Arena.

Ubwo imihango y'ubukwe yaganaga ku musozo, Iradukunda Elsa yasezeye ku bakobwa b'inshuti ze babyirukanye maze yifashishije ururabo ahitamo ugomba kuzatera ikirenge mu cye.

Iradukunda Elsa yabashije gusimbuka asumba bagenzi be aba ariwe wakira ururabo, ariko bisa n'aho rwaciye mu ntoki Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019.

Muri aba bakobwa kandi bahanganiraga kuvamo umwe uzatera ikirenga mu cya Miss Elsa, harimo Martina Albera ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), abavandimwe ba Miss Elsa, inshuti ze n'abandi bamaze igihe baziranye.

Miss Iradukunda Liliane akimara kwakira ururabo yasanganiye umukunzi we witwa Imfura Kennya barahoberana by'akanya kanini, ndetse umusore yabaye nk'utera ubuse ameze nk'ushaka kwambika impeta umukunzi we yihebeye, ariko ntibyabaye.


5.Amarira ya Prince Kid yakoze ku mutima Massamba Intore

Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore ari mu batashye ubu bukwe, ndetse yaririmbye asohora umugeni 'Miss Elsa'.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye yinjiriye mu ndirimbo zubakiye ku bihozo agaruka ku mugeni ateguza umuryango agiyemo kumwakirana yombi.

Massamba yaririmbye yitegura gufata indege akajya kuririmba mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Uyu muhanzi yageze muri ubu bukwe ibintu birahinduka, kugeza ubwo anaririmbiye ababyeyi ba Miss Iradukunda Elsa abashimira ko bareze neza.

Ubwo yaririmbaga Prince Kid yafashwe n'amarangamutima amarira azenga mu maso kwihangana biranga yitegereza umugeni we yakunze igihe kinini.

Massamba yavuze ko ibyo yabonye atigeze abibona ahandi, agira ati 'Nasohoye abageni benshi, naririmbye henshi ariko ni ubwa mbere mbonye umusore urira amarira agashoka neza.'

Nyuma yo gushyigikirza umugeni umusore, yakorewe mu ngata n'itorero ry'abakobwa bo mu muryango wa Elsa basurutsa abantu mu mbyino gakondo mu rwego rwo kugaragaza ko babumbatiye umuco nyarwanda.


6.'Parrain' na 'Marraine'- Urufatiro ku buzima bwa Prince Kid nyuma yo gupfusha ababyeyi be

Hari umuvandimwe wa Prince Kid utabashije kuboneka muri ubukwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yifashe amajwi akoresheje telefoni ye maze abari muri ubu bukwe barayumvishwa.

Mu ijambo rye, yagarutse ku rugendo rw'ubuzima bw'umuvandimwe we Prince Kid, avuga uburyo yagiye amushishikariza gukunda ishuri.

Anagaruka ku mukazana w'abo, amushimira ko yabakundiye umuhungu atizigamye, kandi akaba akunda umuryango w'abo- Yamwijeje ko azitabwaho.

Agana ku musozo w'ijambo rye, uyu musore yavuze ko atabona amagambo asobanura uburyo Mushyoma Joseph [Boubou] yabaye urufatiro rw'ubuzima bw'abo.

Yavuze ko ubwo Nyina yari akimara kwitaba Imana, 'Boubou' n'umugore we babitayeho nk'abana be. Ati 'Sinabona amagambo nakoresha nkushimira.'

Uyu musore yanashimye kandi Mukuru w'abo witwa Peter- Yavuze ko yabitangiye kugeza aho yemera gucikiriza 'amashuri kugirango atwiteho'.

'Boubou' niwe wabaye Parrain wa Prince Kid, ni mu gihe umugore we ari we wabaye 'Marraine' wa Iradukunda Elsa.

 

7.Imiryango yabaremeye

Sebukwe wa Prince Kid yamubwiye ko amuhaye umwanya we wose, kandi yiteguye kuzabaha inama igihe cyose bazamukenera. Ati 'Mbahaye umutima wanjye. Mbahaye n'inama zanjye.'

Yabifurije kubyara hungu na kobwa, ariko cyane cyane abakobwa 'kuko nanjye mfite abakobwa benshi. Ati 'Abakobwa ntibazabure.'

Uyu mubyeyi yabifurije guhorana amata ku ruhimbi n'urugo rugendwa. Avuga ko abagabiye inka y'imbyeyi n'iyayo. Hari undi muryango nawe wahaye inka urugo rwa Prince Kid na Miss Elsa.

Yanashimye buri wese wabashyigikiye mu bukwe, imiryango yombi, abanyamakuru n'abandi batumye ubukwe bw'abana babo bugenda neza.


8.Bemerewe gukorera 'Honey Moon' mu Burundi no mu Bugereki

Hon. Nsabimana Yves yavuze ko yiteguye kuzishyura ikiguzi cyose bizasaba kugira ngo Prince Kid na Miss Elsa bakorera ukwezi kwa buki mu gihugu cy'u Burundi.

Yababwiye ko igihe bazabonera umwanya, kandi baramaze kugura mu nzira ibibazitira, yiteguye kuzabafasha kugirira ibihe byiza muri kiriya gihugu.

Umuvandimwe wa Prince Kid uri muri Amerika, we yavuze ko bagerageje kumenya ahantu Miss Elsa akunda basanga ari mu Mujyi wa Anthene mu Bugereki.

Avuga ko afatanyije na bagenzi be biyemeza gufasha Prince Kid na Miss Elsa gutemberera muri uriya mujyi w'ubukerarugendo.

 

9.Yatunguye umukozi we wo mu rugo amuha impano ndetse na Me Nyambo

Prince Kid yatanze impano ku bantu benshi bagiye batungurana, bigaragaza ko uyu mugabo yamenye igisobanuro cyo kubana.

Umukozi we wo mu rugo yamuhaye impano bitungura benshi. Uyu mugabo yageze imbere ya Prince Kid arapfukama ararira, abura uko yifata.

Kugeza ubwo gufatana ifoto na 'boss' we byabaye ikibazo. Byageze aho abanza kuva aho yagombaga guhagarara ajya mu bantu yabuze uko yifata. Yagaragazaga ibyishimo byo kuba ashimiwe imyaka ishize yita ku buzima bwa Prince Kid.

Me. Nyembo, umunyamategeko umaze igihe kinini afasha Prince Kid kuburana urubanza rushingiye ku byaha byihohoterwa yashinjwaga ko yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, nawe yahawe impano yihariye.

Uyu mubyeyi ubwo yari ageze imbere atera intambwe, abantu bavugije akaruru k'ibyishimo bamushimira umuhate yashyize muri ubu rubanza.


10.Prince Kid yabaye 'Dj' mu bukwe, kandi avuga ijambo rikomeye

Prince Kid yamenyekanye cyane mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda, ariko yabanje kuba umuhanzi mbere y'uko ategura iri rushanwa ryahagaritswe muri iki gihe.

Hari indirimbo yakoranye na Tom Close. Dj Ira niwe wacuranze mu bukwe bwe, yaba mu gusaba no gukwa kugeza mu gihe cyo gusezerana imbere y'Imana no kwakira abitabiriye ubukwe.

Mu gihe cy'iminota irenga 10', Prince Kid yagiye ku byuma Dj Ira yakoreshaga maze acuranga indirimbo zinyuranye ubwo umugeni we yinjiraga muri 'Salle' amusanganira.

Ni ibintu byashimishije abantu benshi, babona ko uyu mugabo yifitemo impano nyinshi zitari zizwi.

Mu bukwe hagati, Prince Kid kandi yafashe ijambo avuga ko mu myaka amaze ku Isi ubuzima 'bwanyigishije kwishimira buri segonda ry'ubuzima.'

Mu bandi yahaye impano harimo Eric washinze Ian Boutique, iduka ryambitse igihe kinini abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, kompanyi ya Bisa Décor yagiye irimbisha ahantu hanyuranye haberaga irushanwa rya Miss Rwanda n'ahandi.











KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA PRINCE KID NA ELSA BWAGENZE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133931/yahaye-impano-umukozi-we-na-nyembo-ibintu-10-byaranze-ubukwe-bwa-prince-kid-na-miss-elsa-b-133931.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)