APR FC yavuye i Ngoma bigoranye, Bugesera FC... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 2 Nzeri 2023 saa cyenda habaye imikino yo ku munsi wa 3 ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ikipe ya APR FC yaherukaga gutsinda Police FC yari yarekeje mu karere ka Ngoma gukina n'ikipe ya Etoile de l'Est. Ni umukino wagaragayemo gukina neza ku basore ba APR FC, gusa abasore ba Etoile de l'Est bagakina bihambira dore ko bashakaga inota ryabo rya mbere bitewe n'uko imikino yose iheruka bayitsinzwe.

Akagozi ka Etoile de l'Est baje gucika ubwo Kwitonda Allain Bacca yinjiraga mu kibuga asimbuye kuko yaje gutsinda igitego kiza cy'umutwe. Umukino warangiye APR FC ariyo itahanye amanota 3.

Kuri sitade y'akarere ka Bugesera naho haberaga undi mukino aho ikipe ya Bugesera FC itari yakabonye inota na rimwe yari yakiriye Kiyovu Sports. 

Abasore ba Bugesera FC baje mu mukino babizi neza ko bagomba kubona intsinzi ku bubi ndetse no ku bwiza, byaje kubakundira mu gice cya mbere rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Elijah Ani afungura amazamu.

No mu gice cya kabiri Bugesera FC yakomeje gukinana inyota y'igitego maze kuwa 60 Vincent Adams aterekamo icya 2. Bugesera FC yakomeje kivunderezamo, umukino uza kurangira itsinze ibitego 4-0, ibindi 2 byatsinzwe na Ndizeye Eric witsinze ndetse na Olivier Muzungu

Mu karere ka Musanze naho haberaga undi mukino aho Musanze FC yari yakiriye Sunrise. Musanze FC yagiye muri uyu mukino iyoboye urutonde rwa shampiyona, ni nayo yaje gufungura amazamu hakiri kare kuko ku munota wa gatatu gusa Mohamed Sulley yari yatsinze igitego cya 1.

Mu gice cya kabiri, Sunrise FC yaje kubona igitego cyo kwishyura, gusa umukino ugiye kurangira Musanze FC yabonye igitego cya kabiri cy'Intsinzi gitsinzwe na Anicet uzwi ku izina rya  Gasongo.

Mu yindi mikino yabaye, AS Kigali yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1 naho Marine FC itsinda Etincelles FC igitego 1-0.


Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga ku mukino batsinzwemo na Gasogi United 


AS Kigali yatsinzwe umukino wayo wa 2



Bugesera FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0


Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

Perezida wa Gasogi United, KNC areba umukino 


Sitade yari yambaye ubusa kuri uyu mukino 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133942/apr-fc-yavuye-i-ngoma-bigoranye-bugesera-fc-irinigura-musanze-fc-ikomereza-kuri-sunrise-fc-133942.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)