U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abagabo mu mukino w'intoki wa Volleyball yatsinze ikipe y'igihugu ya Tanzania amaseti 3-0, hari mu mukino wa kimwe cya munani wo guhatanira igikombe cya Afurika kirimo kubera i Cairo mu Misiri.

U Rwanda rumaze gukina imikino ine muri iri rushanwa rumaze gutsinda imikino itatu y'igikombe cya Afurika ndetse rukaba rwaratakaje umukino umwe rwatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Morocco mu mukino ufungura irushanwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 nibwo u Rwanda rwabonye itike yo gukina kimwe cya kane rutsinze Tanzanie amaseti atatu ku imwe (22:25, 29-27, 21-25 na 12-25).

Iyi tsinzi y'u Rwanda yahise iyihesha itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane aho igomba guhura n'ikipe y'igihugu ya Algerie yo yasezereye ikipe ya Ghana iyitsinze amaseti atatu kubusa (25:22, 25:21: 25:20).

Iyi mikino y'igikombe cya Afurika ikomeje kubera kuri Cairo Complex indoor Stadium mu murwa mukuru wa Misiri irakinwa muri kimwe cya kane aho ikipe y'igihugu y'u Rwand ay'Abagabo yinjira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya Saa munani zo mu Rwanda.

Mu yindi mikino ya kimwe cya Kane igomba gukinwa, ikipe y'igihugu ya Libya irakina na Chad, Morocco ikine na Misiri yakiriye iri rushanwa naho Cameroon yo izakine na Tunisia.

Iyi mikino y'igikombe cya Afurika mu bagabo yatangiye tariki ya 3 Nzeri ikaba izasozwa ku itariki ya 13 Nzeri 2023.

The post U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatsinze-tanzanie-mu-gikombe-cya-afurika-cya-volleyball-rugera-muri-1-4-aho-bzahura-na-algerie/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatsinze-tanzanie-mu-gikombe-cya-afurika-cya-volleyball-rugera-muri-1-4-aho-bzahura-na-algerie

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)