Riderman yakebuye bagenzi be badakozwa ibyo k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari bamwe mu bahanzi bakizamuka, abafatwa nk'amaraso mashya mu muziki bavuga ko bacibwa intege na bakuru babo bamaze kumenyekana, aho babasaba ubufasha bakabima amatwi abandi bakabatuka kandi mu by'ukuri bo bumva bakabafashije nabo bakagira aho bajyeza impano zabo.

Iradukunda Eugene, umwe mu bahanzi bakizamuka uzwi nka Ngabo Smith n'agahinda kenshi aganira na Inyarwanda yavuze ko benshi mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyekana babaye ba nyamwigendaho batagishaka gufasha ahanyempano bato mu muziki nyarwanda, aho bamwe muri bo bahitamo guhita babivamo kubera kubura ubafasha.


Ngabo Smith, umwe mu banyempano bacyizamuka 

Smith yanavuze ko kandi hari n'abakwa amafaranga banayatanga ugasanga ntibayemeye bavuga ko ari make kandi mu by'ukuri bakabafashije nta kiguzi babasabye cyane ko bose bahuje intego yo kuzamura umuziki nyarwanda.

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman nawe yaganiriye na Inyarwanda, avuga ko kuko buri muhanzi wese ufite aho ajyeze aba azi neza uburyo gutangira umuziki bivuna, iyo yakabaye impamvu yo gufasha abacyiri bato kugira ngo nabo bagire aho bajyera.

Riderman yagize ati: ''Buri muhanzi ugitangira ahura n'ibibazo byinshi birimo kubura ubushobozi na experience. Umuhanzi wese ugize amahirwe yo kurenga icyo cyiciro akabona byamushobokera kugira uwo afasha aba akwiye kubikora, kugira ngo nibura ibyo yanyuzemo hagire umuntu umwe ubisimbuka. Cyane cyane ko aba azi uburyo bivuna kandi biryana. Muri ubwo buryo tuba twishatsemo bimwe mu bisubizo ku bibazo byugarije uruganda rwacu.'' Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Uyu muraperi yakomeje avuga ko gufasha abahabnzi bacyizamuka ari ngombwa cyane kuko gushyigikirana no gufashanya ari bimwe mu bituma uruganda rwa muzika nyarwanda ruzamuka ndetse n'umuryango nyarwanda muri rusange. Gusa na none, Riderman yasobanuye ko nubwo abona bikwiye ariko gufasha atari itegeko, ahubwo ari ubushake kandi bikorwa n'ubishoboye.

Riderman yasabye bagenzi be gufasha barumuna babo mu muziki

Riderman yavuze ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ubufasha ku bahanzi bacyizamuka budatangwa harimo kuba hari bamwe muri abo bahanzi bato basaba nabi ubufasha, ndetse no kuba abahanzi bakuru bashobora kuba bafite gahunda nyinshi bahugiyemo zibazitiye ku buryo bigoye kugira uwo bafasha kabone n'iyo baba babishaka.

Ubutumwa yajyeneye abahanzi bagenzi be kuri iki kibazo buragira buti: ''Icyo nabwira bagenzi banjye ni uko abafatanyije bagera kure, bityo ubishoboye aba akwiye gushyikira cyangwa gufasha mugenzi we mu buryo bumushobokeye. Cyane cyane ko ineza ugize none uyisanga imbere.''


Riderman yibukije bagenzi be mu muziki gufasha abahanzi bato, ababwira ko ugira neza ukayisanga imbere

Riderman ari mu bahanzi bacye bagerageje gutanga umusanzu wabo mu kuzamura impano nshya mu muziki nyarwanda, aha twavuga nka AmaG The Black, Time B n'abandi batandukanye yagiye aha collabo.

Riderman yakunzwe cyane mu ndirimbo nk'Ikinyarwanda yakoranye na Bruce Melodie, Nisamehe yafatanije na Safi Madiba, Padre, Holo, Inyuguti ya R n'izindi nyinshi. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134131/riderman-yakebuye-bagenzi-be-badakozwa-ibyo-kuzamura-barumuna-babo-mu-muziki-134131.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)