Prince Kid yasezeranye imbere y'Imana na Miss... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 1 Nzeri 2023, ukaba wari utegerejwe n'abatari bake benshi bishimiye ko aba bombi birangiye bagiye kwibanira ny'uma y'amagorane urukundo rwabo rwanyuzemo nyamara bikarangira babitsinze ndetse bakanasigira benshi isomo

Ni ibirori byabereye ahitwa i Rusororo mu  Intare  Conference  Arena bikaba byari byitabiriwe n'inshuti,abavandimwe n'abandi batandukanye babarizwa mu myidagaduro harimo abanyamakuru ndetse n'abahanzi.

Muri uyu muhango, amagambo basezeranaga yakoraga ku mitima ndetse bikagera no ku bari bitabiriye uyu muhango.

Aba Bose bakaba basezeranye kuzabana bagatandukanywa n'urupfu gusa,

Elsa Iradukunda yagize ati" Ndagusezeranya kugukunda cyane, ndagusezeranya kubana nawe mu minsi myiza ndetse no mu minsi mibi, ndagusezeranya kukubaha, kukuguma iruhande nubwo Isi yose yaba iri kukurwanya kuko nziko urukundo rwacu rushobora kurwanya buri kintu cyose, ndagusezeranya kuba mama w'abana bawe, ndagusezeranya kukubaha kandi ndagusezeranya kuba ndi kumwe nawe ibihe byose, ndagukunda cyane kugeza n'aho ntiyumva mu buzima ntagufite, uri inshuti yanjye nziza, intwari yanjye, nzishimira kumara ubuzima bwanjye  bwose ndi kumwe nawe, Imana izabe hagati y'urukundo ndetse n'ubuzima byacu, warakoze gukunda umuryango wanjye nk'uko nabo bakunda uwawe, kuva uyu munsi ndagusezeranya kuzabana nawe ibihe byose",

Ni amagambo y'akoze ku mutima abantu benshi bari bitabiriye ibi birori, ari nako Prince Kid nawe yabwiye Elsa ko azamukunda kugeza batandukanyijwe n'urupfu.

Muri uyu muhango, basezeranyijwe na Rev. Alain, wabasabye kuzakundana, kwirinda amagambo y'abantu, kubaho Ubuzima bufite intego kandi bubaha Imana.

Ibi birori byari byitabirwe n'ibyamamare bitandukanye, harimo umuhanzi Riderman, Ndimbati, Tom Close n'abandi.

Nyuma yo gusezerana,  abatumiwe bakiriwe  muri 'Salle' ya Intare Conference Arena ndetse n'ibirori bikaba bigikomeje.


Byari ibirori bibereye ijisho


Bishimira ko urukindo rwabo rwatsinze byinshi



Iradukunda Elsa ubwo yambikaga impeta Prince Kid



Cyari igihe cyo gusangira n'inshuti n'abavandimwe
















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133912/prince-kid-yasezeranye-imbere-yimana-na-miss-iradukunda-elsa-amafoto-133912.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)