Amagaju FC yahagamye Rayon Sports, abafana... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino watangijwe n'ikipe ya Rayon Sports yari mu rugo, gusa nyuma y'amasegonda 40 bahita bawutakaza. Ku munota wa kabiri, Rayon Sports yabonye koroneri yatewe na Luvumbu ariko ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 17, Amagaju FC yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Rukundo yasigaranye n'umunyezamu ashaka gutsinda igitego ashose cyane, umupira ujya hanze. Ku munota wa 28 Amagaju FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Rukundo Aboudrahmani.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hategekimana Bonheur

Didier Mucyo

Elie Ganijuru

Aimable Nsabimana

Rashid Kalisa

Emmanuel Mvuyekure

Hertier Luvumbu

Eric Ngendahimana

Charles Bbaale

Joackiam Ojera

Amakipe yakomeje gukina mu kibuga hagati, Rayon Sports abakinnyi yabanje mu kibuga, guhuza umukino byagumye kwanga, ndetse Amagaju FC atangira gutegereza Rayon Sports ngo baze bakine. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports irushanwa n'Amagaju FC yari azigamye igitego.

Abakinnyi Amagaju FC yabanje mu kibuga

Ndikuriyo Patient

Masudi Narcisse

Dushimirimana Janvier

Tuyishime Emmanuel

Bizimana Hadji

Dusabimana Jean Claude

Rukundo Aboubarahmani

Nkurunziza Seth

Ndizeye Innocent

Ndayishimiye Edouard

Maranda Destin Exauce

Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka, Mucyo Didier ava mu kibuga, hijira Serumogo Ali. Rayon Sports yagarutse ishaka igitego ku buryo bubi na bwiza, ariko Amagaju FC akomeza kugarira neza.

Rayon Sports yakomeje gukora impinduka ishaka igitego, abakinnyi nka Youssef, Tuyisenge Arsene binjira mu kibuga ariko bikomeza kwanga. Ahagana ku munota wa 65, Amagaju FC yafashe umwanzuro wo kuryama mu izamu ashaka gutsimbarara ku gitego cyayo, byatumye Rayon Sports iyicurikiraho ikibuga.

Ntabwo byagarukiye aho, kuko Rayon Sports yakomeje gukora impinduka, Mugadam wari akinnye umukino we wa mbere yinjiye mu kibuga ndetse nyuma na Rudasingwa Prince aza gushakisha.

Mu minota micye Rudasingwa Prince yinjiye, ku munota wa 88 yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira yateye n'umutwe, unyura mu maguru y'umunyezamu w'Amagaju FC. Umusifuzi Mukansaga yongeyeho iminota 4, itagize icyo itanga, umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Nyuma y'imikino 3 ya shampiyona izi kipe zombi zimaze gukina, ziranganya amanota atanu kuri atanu, kuko zimaze gutsinda umukino umwe zinganya ibiri.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133911/amagaju-fc-yahagamye-rayon-sports-abafana-bataha-bimyoza-133911.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)