Nsanzimfura Keddy wa APR FC yabonye ikipe hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa APR FC, Nsanzimfura Keddy yamaze gusinyira El Qanah FC yo mucyiciro cya kabiri mu Misiri.

Nsanzimfura Keddy unyura ku ruhande asatira cyangwa agakina inyuma ya ba rutahizamu yari amaze iminsi muri iki gihugu arimo akora igeragezwa muri iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Ismailia.

Nyuma yo gutsinda iri geragezwa akaba yahise asinyira iyi kipe izakina mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

Keddy w'imyaka 21, yageze muri APR FC 2020 avuye muri Kiyovu Sports, kubera imyitwarire mibi muri Kanama 2022 yaje kohererwa kwitoreza mu Intare FC, nyuma yaje gutizwa Marines FC akinayo imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23, ubu yamaze kumutanga mu Misiri.

Nsanzimfura Keddy yasinyiye El Qanah FC yo mu Misiri



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nsanzimfura-keddy-wa-apr-fc-yabonye-ikipe-hanze-y-u-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)