Kwizera Olivier arabarizwa mu Misiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier yamaze kugera mu gihugu cya Misiri aho ikipe ye ya Al Kawkab irimo yitegurira shampiyona.

Al Kawkab ikinamo umunyarwanda Kwizera Olivier, kuva mu mpera z'ukwezi gushize iri mu gihugu cya Misiri iriho irimo kwitegurira Shampiyona y'icyiciro cya gatatu cya Saudi Arabia.

Kwizera Olivier wari umaze iminsi mu Rwanda na we akaba yaramaze gusanga bagenzi be muri iki gihugu ndetse n'imikino 4 ya gicuti bamaze gukina ni we munyezamu wa mbere w'iyi kipe.

Batangiye nabi aho batsinzwe na Al-Masry 4-0, bakurikijeho Al - Sahel Club batsinze 3-1, umukino wa 3 banganyije 1-1 ni mu gihe uwa 4 bakinnye tariki ya 7 Nzeri 2023 nabwo banhanyije na Tersana Sporting Club 1-1.

Kwizera Olivier ari muri iyi kipe kuva mu mwaka w'imikino ushize aho yagiyemo afite intego zo kuyizamura mu cyiciro cya kabiri ariko bikanga, yahisemo gukomezanya nayo muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-24.

Kwizera Olivier n'ikipe ye bari kwitegurira shampiyona mu Misiri



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-arabarizwa-mu-misiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)