InyaRwanda Sports: Abakinnyi 2 ba Rayon Sport... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukwezi kwa Kanama kwaranzwe n'imikino ibiri ya shampiyona usibye ikipe ya APR FC na Marine FC zakinnye umukino umwe. Iyi kipe y'abakinnyi 11 kugira ngo itoranywe, hagenderwa ku mpamvu nyinshi, zirimo imikino umukinnyi yakinnye, iminota yakinnye, urahare yagize ku mukino rugamije gufasha ikipe ye, ndetse n'imibare ye bwite ku mukino.

Abakinnyi 11 babonetse mu ikipe ya Kanama igizwe n'umutoza Habimana Sosthene Lumumba utoza ikipe ya Musanze FC iyoboye shampiyona.

Mu izamu

Kalyowa Emmanuel umunyezamu wa Kiyovu Sports wayigezemo uyu mwaka. Uyu munyezamu ni we utarinjizwa igitego mu makipe atanu ya mbere, ndetse yafashije Kiyovu Sports kwikura ku mukino wa mbere bakiriyemo Muhazi United.

Ba myugariro

Ganijuru Elie, Mitima Isaac Sibomana Abouba, Kubwimana Cedric: Aba bakinnyi bose, bagize uruhare rukomeye mu makipe yabo kugira ngo agire umusaruro, twavuga nka Kubwimana Cedric ukina inyuma iburyo bwa Mukura umaze kuyitsinda ibitego 2, tukagaruka kuri Abouba wafashije Gorilla FC kudatsindwa na Rayon Sports.

Abakina hagati

Shaiboub Ali Abdairahman niwe mukinnyi waje kuri uru rutonde amaze gukina umukino umwe. Shaiboub yagize uruhare rw'umwimerere ku manota 3 APR FC yabonye ubwo yakinaga na Police FC akaza kuyitsinda igitego cyatandukanyije aya makipe, ndetse kikaba igitego yarwanye nacyo abona ko izindi nzira zanze.

Aba nibo bakinnyi batsinze ibitego mu kwezi kwa Kanama

Naricisse, Kapiteni wa Amagaju FC akina mu kibuga hagati, akaba ari we wangiye ikipe ya Mukura ku mukino ufungura shampiyona. Ntabwo yagarukiye aho, kuko umukino Amagaju FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-0, uyu musore yerekanye ko mu gihe Amagaju FC amufite azatanga akazi. Undi twavuga ni Malipangu umaze kugaragaza ko kubona nimero 10 nkawe bigoye, uyu musore amaze gutsinda ibitego 2 mu bitego 2 Gasogi United imaze gutsinda.

Ba rutahizamu

Richard Kilongozi ni rutahizamu wa Kiyovu Sports wayigezemo uyu mwaka. Uyu mugabo umaze kwinjiza igitego, ni umwe mu bakinnyi Kiyovu Sports icungiyeho ndetse imikino ibiri iheruka, akaba ari we wagoye abakinnyi b'amakipe yahanganaga na Kiyovu Sports.

Lethabo ni umukinnyi uhagaze neza mu ikipe ya Musanze FC. Lethabo Mathaba, niwe umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego igera kuri 3 ndetse akaba yaragerageje uburyo bwinshi bugana mu izamu kuruta abandi bakinnyi ba Musanze FC.

Aba nibo bakinnyi batanze imipira ivamo ibitego mu kwezi kwa Kanama 

Peter Agblevor: Rutahizamu wa Musanze FC urimo gukina umwaka we wa kabiri muri iyi kipe ukaba uwa gatatu mu Rwanda, uyu musore niwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi 3, aho mu minota 176 amaze gukina, nibura afite impuzandengo y'igitego kimwe mu minota 58.

Umutoza w'iyi kipe ni Lumumba uri gutoza ikipe ya Musanze FC akaba ariwe mutoza ubashije gutsinda imikino ibiri yikurikiranya ifungura shampiyona, kuva iyi kipe yashingwa.

Umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Kanama 

Umutoza mwiza w'ukwezi kwa Kanama



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133904/abakinnyi-2-ba-rayon-sports-mu-ikipe-yukwezi-kwa-munani-133904.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)