Amagaju yanganyirije na Rayon Sports i Kigali ku itara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe kuri kimwe byatumye Rayon Sports na Amagaju FC zigabana amanota mu mukino wa shampiyona.

Rayon Sports yari yakiriye Amagaju mu mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00' ku itara.

Rayon yaherukaga kunganya na Gorilla FC 0-0 mu mukino w'umunsi wa 2 yagombaga kwiyunga n'abafana itsinda Amagaju.

Amagaju yaherukaga kunyagira Etincelles, yaje nta gahunda afite yo korohera Rayon aho yayisatiriye kuva umukino watangira.

Nyuma yo guhusha uburyo butandukanye, rutahizamu wa Amagaju FC, Abdul Rahman ku munota wa 28 yayitsindiye igitego cya mbere.

Amagaju yongeye kubona andi mahirwe akomeye ku munota wa 40 ariko Narcisse awuteye umunyezamu Bonheur awukuramo.

Rayon Sports nta mahirwe afatika yabonye mu gice cya mbere maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mucyo Junior yahaye umwanya Serumogo Ali.

Rayon Sports yatangiye gusatira cyane, icurika ikibuga ndetse mu minota 10 ya mbere y'igice cya kabiri ibinamo amahirwe akomeye ariko umunyezamu Patient akuramo imipira ikomeye ya Ojera na Ganijuru Elie.

Ku munota wa 62, Mugadam Abakar yagiye mu kibuga asimbura Ngendahimana Eric, ku munota wa 70, Yousef Rharb na Tuyisenge Arsene binjiye mu kibuga basimbura Kalisa Rashid na Ganijuru Elie.

Rayon yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 87, Prince Rudasingwa wasimbuye Luvumbu.

Uyu ni we wabaye umucunguzi wa Rayon Sports aho yaje kuyitsindira igitego ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 1-1.

Ntabwo Rayon Sports yorohewe n'umukino
Umukino warangiye ari 1-1



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagaju-yanganyirije-na-rayon-sports-i-kigali-ku-itara

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)