Auddy Kelly yahuje umufaransa numunya- Sude... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ni album yateguye ayihuza n'amasomo ye yo gushakisha Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD'. Kuri ubu, uyu musore yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'No matter what'.

Yabwiye InyaRwanda ko yahimbye iyi ndirimbo nk'isezerano ry'urukundo hagati y'abantu babiri, buri umwe yizeza undi kumukunda uko 'byagenda bose'.

Ati 'Ni ukuvuga y'uko nkukunda, yaba mu mvura no mu zuba, aho ugakomeza ku nkunda nanjye nzagukunda ubuziraherezo.'

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yayanditse yitaye cyane ku bihe abakundana bagirana mu bihe bitandukanye, kandi avuga ko yakwifashishwa na buri wese uri mu rukundo.

Akomeza ati 'Mu magambo macye ni isezerano abakundana bahana, umwe abwira undi ko azamukunda mu bihe byiza n'ibibi.'

Yavuze ko mu rwego rwo gukora neza iyi ndirimbo yahuje imbaraga za Bombastic, umunyarwanda ubarizwa mu Bufaransa ufite ubuhanga mu gutegura no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi.

Ati 'Ni indirimbo nitondeye cyane byatumye mwiyambaza kugirango izasohoke nk'uko nyishake. Umuziki bisaba gushora kugirango ugere kucyo ushaka.' Bombastic niwe wakoze iyi ndirimbo 'No matter what' mu buryo bw'amashusho.

Iyi ndirimbo kandi yakozweho mu buryo bw'amajwi na Producer Simon Johns, umunya- Suède ufite ubuhanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi.

Mu gukora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio), Auddy Kelly yanifashishije Producer Fazzo wo mu Rwanda. Ati 'Byari mu rwego rwo guhuza imbaraga z'aba bantu bombi. Wumvise neza iyi ndirimbo buri wese arumva ko hari itandukaniro ushingiye ku ndirimbo nsanzwe nkora.'

Kelly avuga ko Prince Puda ariwe wamugiriye inama yo kwita iyi ndirimbo 'No matter what'.  Ibaye indirimbo ya gatatu uyu musore ashyize hanze mu zigize iyi album igomba kujya ku mbuga zicururizwaho umuziki guhera tariki 2 Ukwakira 2023.

Asobanura ko buri ndirimbo igize iyi album yayanditse imuvuye ku mutima, kuko yashakaga kumvikanisha ibiri muri we atabasha kubonesha amaso.

Yabwiye InyaRwanda ko iyi album yayihaye igihe mu ikorwa ryaryo bitandukanye n'ibindi bikorwa by'umuziki byabanje mu rugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga.

Ayisobanura nk'amarangamutima ye atabasha gushyikira ari nayo mpamvu yayise 'Aho Ntabona'. Yavuze ati 'Hari igihe ubura amagambo yo kuvuga ugahitamo kuririmba. Impamvu nayise 'Aho ntabona' ni uko ari imwe mu ndirimbo nanditse mu gihe gito kandi navugaga ubuzima bwanjye, nayise gutyo kugira ngo nzahore nibuka impamvu y'iryo zina.'

Akomeza ati 'Ni album navuga ko nahaye umwanya kurusha ikindi gihe kandi ifite indirimbo zitangaje zifite amagambo n'ubutumwa bukomeye bw'ubuzima hamwe n'urukundo ndetse nkagaruka no ku Mana cyane.'


Auddy Kelly yatangaje ko yifashishije Umufaransa n'umunya-Suede kuri iyi ndirimbo mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we


Kelly yavuze ko mu Ukwakira 2023 azashyira hanze indirimbo zose zigize iyi album 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NO MATTER WHAT' YA  AUDDY KELLY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134471/auddy-kelly-yahuje-umufaransa-numunya-suede-kuri-album-ye-video-134471.html

Post a Comment

1Comments

Post a Comment