Manishimwe Djabel yerekeje hanze aherekejwe n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo Manishimwe Djabel yafashe indege yerekeje muri Algeria, aho agiye gukomereza urugendo rw'umupira w'amaguru mu ikipe ya USM Khenchela. 

Manishimwe Djabel yageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe ku isaha ya saa 13:30 PM aho yari aherekejwe n'umugore we, abakinnyi bakinanye ndetse n'umuryango w'umugore we.

Manishimwe Djabel ukinira ikipe y'igihugu "Amavubi", tariki 9 Nzeri 2023, ni bwo yasinyiye ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria, amasezerano y'imyaka ibiri. Ikipe ya USM Khenchela Manishimwe Djabel yerekejemo, yaraye itangiye shampiyona itsinda ikipe ya ES Sétif igitego kimwe ku busa.

">

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Manishimwe Djabel yavuze ko afite icyizere cyo kuzitwara neza muri iyi kipe. Yagize ati" Ikipe yanjye naraye nyirebye ubwo yatangiraga shampiyona, kuko bampaye uburyo nayirebamo. Ni ikipe nziza ikina umupira wo hasi, kandi nanjye niwo nkunda, bimpa icyizere cy'uko nshobora kuzahagirira ibihe byiza."

Manishimwe Djabel ubwo yerekezaga muri Mukura Victory Sports, yasinye amasezerano y'umwaka umwe, gusa yari agishakisha ikipe hanze y'u Rwanda, byaje kurangira yerekeje muri Algeria.


Umuryango wa Manishimwe Djabel wari wamuherekeje ibyishimo ari byose

Manishimwe Djabel arimo asaba umusore we ko azihangana bidatinze akamusangayo 
Mugunga Yves wakinanye na Djabel muri APR FC yari yaje kumuherekeza


Manishimwe Djabel afata agafoto k'urwibutso na Sebukwe 
Umuryango wa Manishimwe Djabel


Djabel abwira umugore we ati 'humura tuzahorana'




Manishimwe Djabel ari kumwe na bamwe mu bakinnyi bakinanye mu buto, ubwo babaga i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo 

Ifoto ya Djabel ubwo yiteguraga kurira indege 

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda

VIDEO: Ngabo Serge - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134474/manishimwe-djabel-yerekeje-hanze-aherekejwe-numugore-we-amafoto-video-134474.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)