APR WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona ih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko APR WBBC itsinze REG WBBC imikino 3 kuri 1 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu i saa tatu z'ijoro hakinwaga umukino wa 5 mu mikino irindwi iba iteganyijwe kugira ngo hamenyekane utwara igikombe cya shampiyona, APR WBBC iwutsinda amanota 62 kuri 61 ya REG WBBC. 

APR WBBC yaje muri uyu mukino ibizi neza ko kuwutsinda biyihesha igikombe cya shampiyona.

REG yatangiye umukino igora APR WBBC

REG WBBC yatangiranye imbaraga  nyinshi cyane yinjira mu mukino mbere ya APR WBBC ubona ko buri mukinnyi wa REG WBBC ari hejuru cyane, babifashijwemo n'abakinnyi babiri  bakomoka muri DR Congazi ariho Betty Kalanga ndetse na Nyota Mireille byakomeje kubahira agace ka mbere karangira iyi kipe iyoboye n'amanota 22 kuri 16 ya APR WBBC. 

Nk'uko agace ka mbere karangiye REG BBC iri kurusha APR WBBC ni nako agace ka kabiri k'umukino katangiye, kubera amakosa mu bwugarizi bw'ikipe ya APR WBBC byoroheraga cyane abakinnyi ba REG WBBC kubona uburyo bwo gutsinda ngo bazamure amanota. 

Ibifashijwemo n'abagabuzi b'imipira (point guards) Mwizerwa Faustine na Micomyiza Rosine Cisse byabakundiye amakipe yombi ajya kuruhuka REG WBBC ikiyoboye n'amanota 33 kuri 26 ya APR WBBC. 

Ku bunararibonye bw'abakinnyi ba APR WBBC mu gace ka gatatu izi nkumi z'u mutoza Kharim zaje zishaka kwerekana ko zishoboye ubona ko buri wese ashaka kwiyerekana kandi ko bashaka igikombe.

Abakinnyi nka Tetero Odile na Akon Rose bakoze ikinyuranyo biragaragara rwose ubona ko kandi batari bonyine kuko abandi bakinnyi nka Assouma Uwizeye ndetse na Cooper babafashije cyane muri aka gace APR WBBC yatsinzemo amanota 23 mu gihe uwo bari bahanganye REG WBBC yatsinze 15 gusa byaje kurangira APR WBBC isoje aka gace ka 3 iyoboye n'amanota 49 kuri 48 ya REG WBBC.

Agace ka nyuma ku uyu mukino buri kipe yaje nta rwenya, cyane APR WBBC ishaka gutwara igikombe ari nako REG WBBC ishaka gutsinda umukino ngo irebe ko yagabanye ikinyuranyo cy'imikino yari yaratsinzwe mbere. 

Aya makipe yakomeje gukubana cyane ubona buri wese ashaka amanota kandi birinda gukora amakosa ayo ariyo yose, muri aka gace buri kipe yatsinzemo amanota 13. 

Umukino waje kurangira ikipe ya APR WBBC itsinze amanota 62 kuri 61 ya REG WBBC ihita igira imikino 4 kuri 1 ihita itwara igikombe cya shampiyona. 

Ikipe y'APR W BBC ikaba izaserukira u Rwanda mu mikino y'Akarere ka 5, iteganyijwe kuzabera i Kigali, mu Rwanda mu mpera z'ukwezi kwa cumi uyu mwaka (nta gihindutse).

Iyi mikino y'Akarere ka 5 "Africa Zone Five Club 2023 Championship" , ikaba izatanga itike yo kuzahagararira aka karere mu mikino y'Afurika "2023 FIBA Africa Champions Cup for Women", iteganyijwe kuzabera mu Misiri, mu Ukuboza 2023.


Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba APR WBBC, begukanye igikombe bananije cyane REG WBBC 

Amakipe ya APR yombi muri basketball haba mu bagabo n'abagore, niyo yegukanye shampiyona 







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134461/apr-wbbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-ihigitse-reg-wbbc-134461.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)