Nta n'ikipe y'akagari yatunga! KNC yakubise h... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, nibwo kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa moya habereye umukino ikipe ya Gasogi United yari yakiriyemo Kiyovu Sports. Umukino waje kurangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Umukino urangiye nk'ibisanzwe habayeho ikiganiro n'itangazamakuru ku bayobozi b'amakipe yombi. Abanyamakuru bahereye kuri Perezida w'umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis 'General' maze atangaza byinshi birimo kuba yibwe mu mukino, kuba atazigera yumvikana na KNC ndetse anasobanura ko ariwe uyoboye Kiyovu Sports nk'ikipe.

Ubwo Perezida wa Gasogi United nawe yagerwagaho agasabwa kugira ubutumwa agenera 'General' wavuze ko atazigera yumvikana nawe, mu magambo menshi yasubije agira ati "Ariko nka General, njyewe nyiri kipe, ndi umushoramari".

Ubu General yavuga iki imbere ya Gasogi United, yavuga iki imbere ya KNC. Umugabo ushobora gushora miliyoni zirenze 400 uziko umujyi wa Kigali uretse gutanga amafaranga muri Kiyovu Sports itakongera no kubaho muzajye mwubaha abantu. 

General nyubaha, dushora amafaranga ntabwo ari ukuza kuvuga gusa amagambo, mugiye kubara mukareba amafaranga General yahaye Kiyovu Sports ashobora kuba atarenga miliyoni 10, uyu munsi General byaba biteye agahinda wavuze ayo magambo.

Mureke nkoreshe icyo bita ikimwaro, icyo cyubahiro kigomba kubahwa, Hadji Yousuf Mudaheranwa, Perezida KNC umugabo w'Inyangamugayo, abo bagabo bagomba kubahwa.

Maze gushyira arenga miliyari muri uyu mupira wo mu Rwanda, ni igiki nakuyemo se. General muzabaze bakore igenzura, nashake azabare ayo yahaye bombo umukinnyi murebe icyo yashyizemo, aba bantu baza kuvugira mu mupira gusa nka ba General ni baceceke.

Mujye mwubaha abantu, ni gute umuntu avuga ngo nakoze iki se, nta n'ikipe ya Kagali General uyunguyu yatunga, ntayo muzambwire iyo yatunga. General ubundi ni igiki nta Kiyovu Sports, General ni igiki.

Munyereke niba hari na miliyoni 10 General yaba yarashyize muri Kiyovu Sports ahubwo Juvenul yubahwe. Njyewe ndakora ubukangurambaga bwo kubahisha Juvenal. Juvenal ntabwo akwiriye gusuzugurwa.

Juvenal ni umugabo ahubwo ndashaka kuvugana na Juvenal gusa kuko nibo bantu nibura dutanga amafaranga muri iyi shampiyona gusa. League mvugiramo ni iya Hadji Yousuf, ni iya Juvenal ukazanamo KNC abandi bose ntabwo nshaka kubamenya.

Uyu mugabo wazanye 'Coup d'etat', General afite ubushobozi bwatunga Kiyovu Sports ukwezi, ntabwo afite!. Ndashaka mureke gutesha agaciro Juvenal nk'abanyamakuru, ashobora kuba atarabonye umusaruro nk'uko yabigombaga ariko mwibuke uko Juvenal yaje, n'iyi derby niwe wayikoze.

Coup d'etat ipfuye nk'iyo ngiyo, coup d'etat idafite ubwenge, coup d'etat iyobowe n'umuntu udafite ubushobozi, Juvenal yubahawe. Nk'abanyamakuru ndashaka ntituzateshe agaciro uruhare umuntu wese yagize mu guteza imbere mupira w'u Rwanda.

Byantera agahinda kumva Juvenal ateshejwe agaciro, ndashaka tubyumve uri nde kugira ngo uteshe agaciro Juvenal wagejeje Kiyovu Sports ku mikino ya nyuma irenze 2.

Birashoboka ko Juvenal adashobora kubigeraho ariko ntabwo tugomba kubitesha agaciro, gufata umuntu tukamusenya. Twaba turi mu makosa namwe banyamakuru icyo kintu mugitekerezeho.

Ni nde ufite ubushobozi uyu munsi wa none bwatesha agaciro umuntu witwa Juvenal. Juvenal ashobora kuba yarakoze ibye, nshobora kuba hari ibintu bimwe tutumvikana ariko ntabwo mpinga umwuka Juvenal yashyize mu mupira w'u Rwanda". 

KNC yasoje avuga ko Juvenal yarinze Kiyovu Sports gusabiriza.

KNC yavuze ko 'General ' nta na miliyoni 10 Frw amaze gushyira muri Kiyovu Sports

Ubwo Juvenal na KNC bagaragaraga bameze nk'abari guserera

KNC avuga ko Juvenal kuva yaza yamaze inzara Kiyovu Sports 










">KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KNC YAHAYE ITANGAZAMAKURU NYUMA Y'UMUKINO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134459/nta-nikipe-yakagari-yatunga-knc-yakubise-hasi-general-ashimagiza-juvenal-134459.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)