APR irakoza imitwe y'intoki ku gikombe imaze imyaka 14 itazi uko gisa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR BBC yaraye itsinze REG BBC amanota 80-75 mu mukino wa gatatu wa nyuma wa kamarampaka muri muri Basketball "BetPawa Playoffs", isigara isabwa gutsinda umukino umwe gusa ikegukana igikombe.

Abasore ba APR BBC bagaragaje kutajenjeka muri iyi mikino ya kamarampaka, batangiye uyu mukino babizi ko kuwutsinda bari bube bari hafi kwegukana igikombe kuko baraba bagize imikino 3-0 basabwa umwe gusa kuko ikipe izegukana igikombe igomba kuba yatsinze imikino 4 muri 7.

Agace ka mbere APR BBC ibifashijwemo na Ntore Habimana yagatsinze ku manota 24 -14.

Mu gace ka kabiri, REG BBC yagarukanye imbaraga aho yashyize igitutu kuri APR BBC bituma yuzuza amakosa maze buri kosa bakoze, REG igahabwa 'Lancer Franc', byatumye igabanya amanota yari yatsinzwe mu gace ka mbere.

REG BBC yagatsinze ku manota 27-20 maze bajya kuruhuka ari 44 ya APR BBC kuri 41.

Amakipe yombi yakomeje gukubana binyuze muri Axel Mpoyo ku ruhande rwa APR na Ikishatse Herve ku ruhande rwa REG wari umeze neza mu gace ka 3 ndetse na Adonis Filer wagize umukino mwiza muri rusange. APR yaje kugatsinda ku manota 20-19 ndetse n'agace ka nyuma igatsinda 16-15 , umukino urangira ari 80-75.

APR isabwa gutsinda umukino umwe ubundi ikegukana igikombe yari imaze imyaka 14 idaterura kuko igiheruka 2009.

Mu bagore n'aho hari hatangiye imikino ya Kamarampaka aho REG WBBC yatangiye itsinda APR WBBC amanota 87-86. Iyi mikino izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 muri Kigali Arena.

Adonis Filer (ufite umupira), benshi bavuga ko ari we REG BBC bitewe n'uburyo yitangamo
Kaceka agerageza gutera mu nkangara
Ntore Habimana yari ahageze neza muri uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-irakoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe-imaze-imyaka-14-itazi-uko-gisa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)