Ku kijyanye no kureka umupira w'amaguru burundu, amakuru ahari aravuga ko Tuyisenge Jacque icyo yaretse ari ukuwukinira mu Rwanda. Kuri ubu abashinzwe kumushakira amakipe bari kuyashakira ahandi gusa mu gihe byakomeza kwanga ikipe ikabura nibwo yahita afata umwanzuro wo gusezera kuri ruhago.
Amezi abiri araburaho iminsi iminsi 7 umukinnyi w'umunyarwanda,Tuyisenge Jacque ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika ,Texas aho yerekeje agiye mu biruhuko.
Nk'uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram yagiye amenyesha abamukurikira ibijyanye n'ibiruhuko bye aho yagiye ashyira amafoto hanze ari ahantu hatandukanye nkaho yarebye umukino wa gishuti wahuzaga Real Madrid na FC Barcelona wari wabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akaba aheruka no gushyira ifoto hanze yahuye n'umuhanzi w'umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy.
Nubwo yagiye agiye mu biruhuko,kuri ubu amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko Tuyisenge Jacques yamaze kugura inzu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse yewe bikaba bishoboka cyane ko atazagaruka mu Rwanda.
Tuyisenge Jacques ni umwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bagiye binjira mu makipe baguzwe amafaranga menshi haba ayo mu Rwanda ndetse n'ayo hanze.
Mu makipe yo hanze yakiniye harimo Gormahia yo muri Kenya,Petro de Luanda yo muri Angola naho ayo mu Rwanda harimo Kiyovu Sports,APR FC ndetse na AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w'imikino.
Tuyisenge Jacque mu mwaka ushize w'imikino yakiniraga AS Kigali
Tuyisenge Jacque wakiniye APR FC aguzwe Miliyoni 45 z'Amanyarwanda
Tuyisenge Jacque wagiye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika agiye mu kiruhuko akaza no kureba umukino wa FC Barcelona na Real Madrid