Ni ryari urukiko ruguhamya icyaha cyo gusam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y'Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira. 

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy'umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y'amavuko asambanyije umwana uri munsi y'imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y'iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z'uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y'iri tegeko.

Ubusambanyi uko buhanwa n'uko bukurikiranwa

Ingingo ya 136 y'Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira: Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranywe aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi 6 ariko kitarenze umwaka.

Gukurikirana icyaha cy'ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiye mu bushyingiranywe ku buryo bwemewe n'amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n'uwakoranye icyaha na we. 

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry'urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Ukureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n'uregwa.

Ese ibimenyetso bigenderwaho ni ibihe mu guhamya icyaha cyo gusambanya umwana?

Umunyamategeko Muramira Innocent yabwiye InyaRwanda ko icyaha cyo gusambanya umwana 'Child defilement' cyangwa se gufata ku ngufu 'Rape', ibihano byabyo birasobanutse. Ati:'Abantu bose ntabwo bagomba gukora ibi byaha kuko bigira ingaruka ku mpande zose no ku muryango nyarwanda'.

Yakomeje avuga ko uwasambanyijwe cyangwa se uwafashwe ku ngufu hafatwa ibimenyetso by'intanga. Ariko rero mu bihe byo gushaka ibimenyetso harebwa ibya gihanga 'Medical evidences' nyamara ababuranyi bose bagomba gutanga ibimenyetso birega cyangwa se bishinjura.

Ibimenyetso byose bihabwa agaciro n'urukiko nk'uko itegeko rya 65 ry'ibimenyetso ribiteganya. Ati:'Hari ibindi bimenyetso bifatwa nk'intanga zakoreshejwe ku mukobwa, abatangabuhamya n'ibindi byaboneka nka DNA, utunyangingo ndangasano'.

Muramira Innocent avuga ko urukiko rusuzuma ibimenyetso ku buryo hafatwa icyemezo gishingiye ku byemezo bya gihanga cyangwa se ibindi bimenyetso.

Yasoje avuga ko ari gusambanya umwana no gufata ku ngufu ni icyaha mpuzamahanga kandi ntigisaza. 

Umunyamategeko Innocent Muramira amaze imyaka irenga 7 ari impuguke mu mategeko arebana n'ibya gatanya, amategeko y'umurimo, ay'ubucuruzi, areba abimukira akaba ari umunyamategeko wa Ambasade ya Uganda ya mu Rwanda. Ariko anafite ikigo gitanga ubufasha mu by'amategeko kitwa Muramira & Co Advocates. 

Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango 'MIGEPROF' yigeze kumurika imibare yo kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza kwa 2022 abangavu 13,000 batarageza ku myaka 19 batewe inda imburagihe. Ni imibare yatangajwe ku itariki 2 Gashyantare 2023. Imibare yo mu 2021 igaragaza ko mu gihugu hose abangavu 23,000 batewe inda z'imburagihe bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko.

Gusambanya umwana ni icyaha kidasaza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133764/ni-ryari-urukiko-ruguhamya-icyaha-cyo-gusambanya-umwana-133764.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)