DHD Group ikorana n'umunyamakuru Tijara Kabendera, umunyarwenya Real Gasana mu byishimo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kompanyi y'uburuzi cyane cyane bwo kuri murandasi, DHD Group ikorana n'umunyamakuru Tijara Kabendera ndetse n'umunyarwenya Real Gasana bari mu byishimo nyuma yo kwakirwa mu muryango w'abacuruzi bizewe mu Rwanda.

Iyi kompanyi isanzwe ikorana mu kwamamaza ibikorwa byayo na Real Gasana umunyerewe ku mbuga nkoranyambaga abaza ibibazo benshi bafata nk'ibisekeje ariko bisaba ubwitonzi mu kubisubiza ndetse n'umunyamakuru Tijara Kabendera, bacuruza binyuze kuri murandasi cyane aho ibicuruzwa byabo biri mu bubiko biboneka ku rubuga rwabo n'ibidahari urabatuma mu minsi itarenze 3 biba byageze ku mukiliya wabo, ariko n'ushoboye kugera ku biro byabo muri CHIC n'aho arahahahira.

Umuyobozi w'iyi kompanyi, David Mugenge Saad yavuze ko bishimiye kuba bahawe icyangombwa (certificate) cya DBI (Digital Business Institute) kigaragaza ko bari muri kompanyi z'ubucuruzi zizewe mu Rwanda.

Ati "turishimye kuba twahawe icyangombwa (certificate) cya BDI (Digital Business Institute) cya Kompanyi y'ubucuruzi yizewe mu Rwanda, biradutera imbaraga zo gukora cyane kandi dutanga serivisi nziza."

DHD Group ni kompanyi ifite iduka rya DH Dealz yibanda ku bicuruzwa by'ubwoko 3, ibikoresho by'ikorabuhanga (amaterefoni y'ubwoko bwose, amasaha…), imyenda ndetse n'amamodoka.

Isanzwe ikorana n'ibyamamare birimo Real Gasana, umunyamakuru Tijara Kabendera uretse kubamamariza ni n'umukiliya wabo w'imena kubera ko akunda kubatuma ibintu byinshi.

Musenge David umuyobozi wa DHD Group
Bimwe mu bicuruzwa bafite
Tijara Kabendera bakorana na we
The Real Gasana na we akorana na DHD Group



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/DHD-Group-ikorana-n-umunyamakuru-Tijara-Kabendera-umunyarwenya-Real-Gasana-mu-byishimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)