APR FC yatsindiye Police FC ku itara (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Sharaf Eldin Shaiboub cyahesheje APR FC intsinzi imbere ya Police FC mu mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona ya 2023-24.
Police FC yari yasuye APR FC mu mukino w'umunsi wa mbere yari yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0.

APR FC ntabwo yakinnye umukino ufungura shampiyona kuko yari ifite umukino Nyafurika.

Umutoza yari yahisemo kugirira icyizere myugariro Salomon Banga wari utaribona mu ikipe gusa yari yicaje Mbaoma, Apam na Ruboneka.

Police FC yagerageje gusatira ndetse irema amahirwe ariko bananirwa kuyabyaza umusaruro harimo nk'amahirwe ya Bigirimana Abedi warebanaga na Pavelh Ndzila ariko akawutera hanze.

APR FC nayo yasatiriye ariko umunyezamu Onesime abera ibamba ubusatirizi bwa APR FC harimo n'umutwe wa Omborenga Fitina.

APR FC yakomeje gusatira yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 40 gitsinzwe na Shaiboub ku mupira yari ahawe na Ishimwe Christian. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Police FC yakoze impinduka 3 mbere y'uko igice cya mbere gitangira, Muhadjiri, Carnot na Chukwuma bavuyemo hinjiramo Mugenzi Bienvenue, Pacifique na Akuki.

Nshuti Innocent yahushije igitego cyabazwe asigaranye n'umunyezamu ku munota wa 46.

Ku munota wa 67, APR FC yakoze impinduka za mbere akuramo Nshuti Innocent na Kwitonda Alain Bacca bavamo hinjiramo Victor Mbaoma na Apam Assongue.

Ku munota wa 72, Apam yacomekeye umupira mwiza Christian winjiranye ubwugarizi ariko awuteye mu izamu unyura hejuru yaryo.

APR FC yasatiriye ndetse ibona n'amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga umukino urangira ari 1-0.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsindiye-police-fc-ku-itara-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)