Basanze byinshi byamaze kwangirika! Mu Rwanda, inkongi y'umuriro yibasiye amacumbi y'abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2023, mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo inkongi y'umuriro yibasiye icumbi ry'abarimu bari mu gikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta riherereye mu kigo cy'amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro (TSS), ibikoresho byabo byahiye birakongoka.

Iyi nkongi yaba yaturutse kuri moteri (generator) bacanye ubwo amashanyarazi yari yagiye basiga bacometseho telefone ngendanwa zabo bituma habaho inkongi.

Polisi ifatanyije n'abaturage bahise bazimya iyi nkongi ariko basanga yamaze kwangiza ibintu bitandukanye birimo telefone, mudasobwa (laptop), matela n'ibitanda ndetse n'igisenge cy'inzu.



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-inkongi-yumuriro-yibasiye-amacumbi-yabarimu-bari-gikosora-ibizamini-bya-leta/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, July 2025