Umutoza wa Rayon Sports yantenze bikomeye ubushobozi bw'umukinnyi yasanze muri iyi kipe ndetse benshi bemeza ko yari anayoboye abanyarwanda ba Gikundiro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports yantenze bikomeye ubushobozi bw'umukinnyi yasanze muri iyi kipe ndetse benshi bemeza ko yari anayoboye abanyarwanda ba Gikundiro

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports YAMEN ZELFANI yantenze bikomeye ubushobozi bwa myugariro w'iyi kipe nubwo benshi ari we bemezaga ko azayobora abanyarwanda iyi kipe ifite.

Hashize igihe kitari kinini Yamen Zelfani atangiye gutoza ikipe ya Rayon Sports ndetse imyitozo arimo gukoresha ni imyitozo ikomeye ndetse ubona ko hari ikintu ashaka gukora muri iyi kipe kandi gikomeye.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu myitozo amaze iminsi uyu mutoza akoresha yantenze cyane myugariro Rwatubyaye Abdul bitewe ni uko ngo abona ibiro ndetse n'imyitozo akoresha ngo ntabwo arimo kuyikora nkuko abyifuza. Biranavugwa ko uyu mutoza agiye gushaka undi myugariro uzasimbura Abdul.

Uyu mutoza abakurikirana Rayon Sports bavuga ko nawe atavugirwamo cyane, ari nako ngo ashaka gushyira iyi kipe ku rundi rwego nyuma yo kumenya amakuru yuko iyi kipe ikina ugasanga iminota ya nyuma abakinnyi barushye.

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-yantenze-bikomeye-ubushobozi-bwumukinnyi-yasanze-muri-iyi-kipe-ndetse-benshi-bemeza-ko-yari-anayoboye-abanyarwanda-ba-gikundiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)