Danny Nanone imibare ye yajemo ibihekane bitewe nibyo yategetswe n'urukiko - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe umuraperi Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone ajyanywe mu nkiko n'uwo babyaranye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse uyu muhanzi gutanga indezo ndetse no kwiyandikishaho umwana.

Mu cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.

Uyu muraperi kandi yategetswe kwiyandikishaho umwana mu irangamimerere.Urukiko rwategetse ko Danny Nanone yishyura amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi icumi (10,000Frw) atayatanga mu gihe giteganywa n'amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.



Source : https://yegob.rw/danny-nanone-imibare-ye-yajemo-ibihekane-bitewe-nibyo-yategetswe-nurukiko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)