Hagiye gutangizwa umwiherero wabana babahu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenshi usanga habaho gahunda zitandukanye zo gushyigikira umwana w'umukobwa yigishwa uko yakwirinda ibigusha n'uburyo bw'imyitwarire ariko ugasanga   atarizo mbaraga zikoreshwa ku bahungu kandi akenshi aribo bagira uruhare mu gushuka bashika babo.

Umuryango AMERWA wasanze bidahagije ku kugira ngo umuryango ubeho wuje indangagaciro uhitamo kwiha umukoro wo gutoza abana b'abahungu ngo bakurane kumva ko bafite inshingano yo kwiteza imbere no guteza imbere abandi.

Ibi bikazajya bikorwa buri mwaka mu mwiherero wahawe izina rya 'Boys to Men' aho abana bose bemerewe kwitabira gusa ku nshuro ya mbere hakaba hari umubare ntarengwa w'abana 60.

Aho uwiyandikisha agomba kuba ari hagati y'imyaka 10 na 16, mu kiganiro n'itangazamakuru Alain Numa uri mu bateguye iki gikorwa usanzwe ari n'Umuyobozi wa AMERWA.

Asobanura iki gikorwa yagize ati'Tumaze kumenyera ko muri gahunda zitandukanye abakobwa aribo baganizwa cyane ariko twe twatekereje ku bahungu.'

Yongeraho ati'Ahanini bitewe no kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije muri iki gihe, uko abanyarwanda bakuze bumva ko hari ibyo batabwira abana babo.'

Akomeza agira ati'Bityo twateguye umwiherero aho  abana bazaganirizwe ku bikorwa bitandukanye ku isonga indangagaciro z'umuco nyarwanda.'

Avuga ko  banatekereje ku bibazo byugarije urubyiruko ati'Bazaganizwa ku biyobyabwenge, imikoreshereze iboneye y'ikoranabuhanga harimo imbuga nkoranyambaga, imiyoborere, kumenyereza abana umuco wo kwizigamira gutegura imishinga n'ibindi.'

Rev Alain Numa Umuyobozi wa AMERWA yateguye igikorwa cya Boys To Men

Iki gikorwa kikaba cyaratekerejweho ahanini bishingiye ku cyifuzo cya Mugisha Numa Ian w'imyaka 14 nk'uko yabitangaje ati'Nifuje ko abana b'abahungu bagenzi banjye batangira gutozwa gukunda igihugu no kugira inshingano hakiri kare mbibwira AMERWA iranshyigikira.'

Mugisha Numa Ian ni we wabaye imbarutso y'igikorwa cya 'Boys To Men'

Gasore Serge Foundation isanzwe ifasha mu buzima bwa buri munsi bw'igihugu byumwihariko abana b'abakobwa babyariye mu rugo, bavuze ko igikorwa cya 'Boys To Men' ari ingenzi kuko usanga abakobwa ataribo bishyira mu bibazo  ahubwo ko abahungu babigiramo uruhare.

Kwiyandikisha bikaba byaratangiye [kanda hano wiyandikishe] ku bana b'abahungu bifuza kwitabira aho basabwa kwishyura ibihumbi 50Frw ,azabafasha mu bintu bimwe na bimwe guhera kuwa 13 kugera kuwa 19 Kanama 2023 mu gihe cy'umwiherero uzabera mu Karere ka Bugesera .

Ubuzima bw'ababana buzaba bukurikiranwa umunsi ku wundi na Market In Touch iri mu baterankunga b'iki gikorwa hari n'abatetsi bavuye mu gihugu cy'Ububiligi ku bufatanye na Metis Vision Organization.

Muri iki gihe cy'umwiherero abana bazajya bagenda banahabwa ibihembo bitandukanye bizatangwa n'abarimo Mythos Hotel ari nayo yabereyemo ikiganiro n'itangazamakuru hasobanurwa iyi gahunda.

Abana kandi bazagenda basura abaturage n'uduce dutandukanye banakora ibikorwa by'urukundo maze kuwa 19 Kanama 2023 bazasoze mu birori bizitabirwa n'abyeyi babo n'abandi batumirwa batandukanye.

AMERWA yateguye iki gikorwa ni ishyirahamwe ryita ku buzima bw'abana bafite ababyeyi babirabura n'abazungu mu Rwanda, ryashyizweho hagamijwe kwita ku buzima bwabo benshi usanga bunagoranye.

Bitewe ahanini n'uko abanyamahanga usanga barababyaye ari ababa bari mu kazi mu Rwanda by'igihe gito bamwe bakanagenda batanazi ko banateye inda.

Gusa uyu muryango unafite ni inshingano yo gufasha abantu bose muri rusange kubaho kandi neza binyuze mu kubafasha mu bikorwa by'iterambere n'ibindi binyuranye.

Igikorwa cya 'Boys To Men' kizajya kiba buri mwaka kuri ubu cyatewe inkunga na Gasore Serge Foundation, MVO na Mythos Hotel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132489/hagiye-gutangizwa-umwiherero-wabana-babahungu-amafoto-132489.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)