"Ntabwo twamusinyishije kubera impamvu 3" Perezida wa Rayon Sports yavuze impamvu batasinyishije Niyonzima Olivier Sefu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje impamvu zitandukanye zatumye Olivier Sefu wari utegerejwe n'abafana ba Murera, gusa bikaza kurangira asinyiye Kiyovu Sports.

Mu kiganiro Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Radiyo Rwanda, yagize ati 'Ntabwo twamusinyishije kubera impamvu 3. Twaricaye turaganira ariko umutoza yasanze afite undi mukinnyi ku mwanya azakinaho. Ibyangombwa bye na Bumamuru FC harimo ibibazo. Ikindi kandi ibiciro bye byaratugoraga.

Ubu Niyonzima Olivier 'Sefu' yamaze kuba umukinnyi wa Kiyovu Sports, yayisinyiye igihe kingana nk'imyaka 2 ari umukinnyi w'iyi kipe y'abanyamujyi.



Source : https://yegob.rw/ntabwo-twamusinyishije-kubera-impamvu-3-perezida-wa-rayon-sports-yavuze-impamvu-batasinyishije-niyonzima-olivier-sefu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)