Bakabije inzozi! Justin Bieber na Ye mu byama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gake cyane wasanga umusitari yakundanye n'umufana we kugeza aho basezerana kubana akaramata gusa hari ibyamamare byerekanye ko ibi bishoboka cyane. Ikinyamakuru People Magazine kabuhariwe mu myidagaduro muri Amerika cyasohoye urutonde rw'ibyamamare 10 byakoze ubukwe n'abafana babyo.

Uru rutonde kandi ruhuye neza n'urwo ikinyamakuru Hollywood Reporter cyakoze aho cyerekanye abasitari 10 bashakanye n'abafana babo. Uru rutonde rugizwe n'abahanzi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga hamwe n'abakinnyi ba filime bazwi cyane:

1.Justin Bieber n'umugore we Hailey Baldwin

Mbere y'uko Justin Bieber akundana n'umunyamideli Hailey Baldwin, Hailey yahoze ari umufana ukomeye wa Justin Bieber kuva muri 2009 ndetse baza kuba inshuti ubwo Justin Bieber yaragikundana na Selena Gomez kuko icyo gihe aba bakobwa bombi bari inshuti magara. Nyuma yo kutandukana kwa Selena na Justin, Hailey yahise abona amahirwe yo gukundana n'umuhanzi yakundaga Justin Bieber. Ibyabo ntibyatinze kuko bakoze ubukwe muri 2019 bamaze umwaka umwe bakundana.

2.Kanye West na Kim Kardashian

Igitangaje kuri ibi byamamare ni uko buri umwe yafanaga undi! Kuva kera mbere y'uko kanye West akundana na Kim Kardashian muri 2012, yakunze kujya avuga mu ndirimbo ze ko akunda Kim Kardashian. Ku ruhande rwa Kim nawe yakunze gutangaza ko Kanye West ariwe muraperi afana. Aba bombi barakundanye bakora ubukwe muri 2014 gusa umubano wabo ntiwakomeje kugenda neza dore ko ubu batandukanye bamaranye imyaka 6 gusa.

3.Jessica Alba na Cash Warren

Umukinnyi kabuhariwe wa filime, Jessica Alba uri no ku rutonde rw'abagore bakurura abagabo cyane ku Isi,yakundanye na Cash Warren utunganya filime, uyu mugabo  akaba yari umufana ukomeye  ariwe Jessica Alba mbere y'uko bakundana. Aba bombi batangiye gukundana muri 2004 bakora ubukwe muri 2007. Kugeza ubu bamaze kubyarana abana 3.

4.John Travolta na Kelly Preston

Nubwo aba bombi ari ibyamamare muri Hollywood ntibyabujije Kelly Preston gufana cyane John Travolta ukina filime ndetse Kelly ni nawe wagiye kwiteretera John Travolta akimara kumubona muri filime yitwa Grease yasohotse mu 1991. Aba bombi kuva ubwo bahise bakundana baza gukora ubukwe mu 1994 kugeza n'ubu basazanye bakirebana akana ko mu jisho.

5.Matt Damon na Luciana Barroso

Matt Damon uzwi cyane muri filime nka Jason Bourne, The Martian, The Departed n'izindi yahuye na Luciana Barroso muri 2002 ubwo yari yasohokeye mu kabari agasanga Luciana niho akora aseriva inzoga, maze Luciana amubwira ko akunda filime ze, Matt Damon kuva ubwo ahita amukunda. Bombi bakoze ubukwe muri 2005 kugeza ubu.

6.Steve Harvey na Marjorie Bridges

Umunyarwenya wabigize umwuga Stevie Harvey yakoze ubukwe na Marjorie Bridges nyuma y'imyaka 4 Marjorie Bridges abwiye Steve Harvey ko ari umufana we ukomeye.

7.Prince William na Kate Middleton

Ubwo Kate Middleton yari akiri muto afite imyaka 11,yari afite ifoto ya Prince William ku gikapu yajyanaga ku ishuri kuko yamukundaga.Aba baje gukundana bamaze gukura maze muri 2011 bakora ubukwe.Ubu bafitanye abana 3.

8.Wiz Khalifa na Amber Rose

Umunyamideli Amber Rose yahoze akunda cyane umuraperi Wiz Khalifa ndetse na Wiz Khalifa byari uko.Aba bombi barakundanye bakora ubukwe muri 2016 gusa ntabwo byabahiriye kuko baje gutandukana babyaranye umwana w'umuhungu.

9.Kevin Hart na Eniko Hart

Mbere y'uko Kevin Hart akundana n'uyu mukobwa Eniko Parrish yahoze ari umufana wa Kevin Hart dore ko yakundaga kwitabira ibitaramo by'urwenya Kevin Hart yabaga yakoze.Aba bombi banaherutse gusura u Rwanda, batangiye gukundana muri 2009 maze bakora ubukwe muri 2016.Kugeza ubu bafitanye abana 2.

10.Nicolas Cage na Alice Kim

Umukinnyi ukomeye wa filime Nicolas Cage ,yahuye n'umufana we Alice Kim muri 2004 ubwo yakoraga muri resitora Nicolas Cage yakundaga kuriramo.Aba bombi baje gukundana bakora ubukwe ndetse banabyarana umwana w'umuhungu witwa Kal-El.Baje gutandukana bamaranye imyaka 11 babana nk'uko Daily Mail yabitangaje.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132486/bakabije-inzozi-justin-bieber-na-ye-mu-byamamare-10-byarushinze-nabafana-babo-amafoto-132486.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)