Guverinoma y'u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari 'aba-chou #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y'u Bubiligi n'agatsiko k'abana b'abajenosideri barajwe ishinga no gutagatifuza ababyeyi babo b'inkoramaraso, Jambo Asbl, beretse amahanga ko ari inshuti magara, cyangwa 'aba-chou' mu mvugo y'urubyiruko.

Ni nyuma y'uko ku wa 24 Nyakanga 2023 ikinyamakuru cyashinzwe n'ako gatsiko kinyuzwamo inyandiko zipfobya n'izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Jambo News, kibaye icya mbere gitangaje ko u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi mushya w'u Rwanda muri icyo gihugu.
Kuba guverinoma y'u Bubiligi yashaka guha ubutumwa guverinoma y'u Rwanda igatuma Jambo Asbl izwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ikimenyetso simusiga cyo gutsimbarara ku kurema amacakubiri n'ivangura mu Banyarwanda byagejeje kuri Jenoside.

Ababiligi barabizi neza ko ari bo bazanye ibipimo bifashishije bita bamwe Abatutsi, bakarenzaho ko bakandamiza abo bise Abahutu. Byatumye ubwicanyi buba mu myaka itandukanye Abatutsi barameneshwa, bahezwa ishyanga ngo igihugu ni icy'Abahutu, kugeza mu 1994 ubwo Abahutu bashatse kumaraho Abatutsi burundu bakabakorera Jenoside.

Aho gusaba Abanyarwanda imbabazi no gufasha Leta y'u Rwanda kugeza imbere y'ubutabera abajenosideri bidegembya muri iki gihugu, u Bubiligi bukomeje gutonesha Jambo Asbl kubera umurongo wayo wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza aho buyirutisha ibitangazamakuru by'igihugu akaba ariyo imenyekanisha ubutumwa bwabwo.

Ngo akabaye icwende ntikoga! N'ubundi Abanyarwanda ntibatunguwe cyane n'iyi myitwarire igayitse y'Abanyaburayi basanzwe biyita ba nyambere muri dipolomasi, cyane ko hari n'andi mahano bakoze. Nako nta nkumi yigaya!
Mu 2018, Inteko Nshingamategeko y'u Bubiligi yemeye ko haba ikiganiro mpaka cyateguwe na Jambo Asbl cyiswe 'amateka y'u Rwanda', kigamije gutambamira kwemeza itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri icyo gihugu, nk'uko gisanzwe gihana abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

Mu 2020, u Bubiligi bwatoranyije Laure Uwase (umwe mu bagize Jambo Asbl) ukunze kumvikana ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'umwe bu bagize komisiyo igomba gufasha Abadepite b'icyo gihugu kwiga ku mateka y'ubukoloni icyo gihugu cyakoze mu Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi.

U Bubiligi bufasha Jambo Asbl mu buryo bw'amafaranga n'ibitekerezo kugira ngo intego yabo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho.
Uretse kuba guverinoma y'u Bubiligi na Jambo Asbl bahuje umugambi, uku gukomeza kwereka Isi yose ko ako gatsiko kagendera mu bushake bw'icyo gihugu ndetse kamaze kuba umwizerwa wacyo, nabyo bifite ubundi butumwa bitanga: u Bubiligi ntibwifuriza Abanyarwanda kugera ku mahoro arambye.

Jambo Asbl yashinzwe n'abana bakomoka ku nkoramaraso zasize zihekuye u Rwanda, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni imwe.
Placide Kayumba uyiyobora ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wari Sous-Préfet wa Gisagara muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2010 yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 n'icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya jenocide, aho yayoboye ubwicanyi k'umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.

Ruhumuza Mbonyumutwa nawe uyibarizwamo, ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n'umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w'u Rwanda muri 1961. Shingiro Mbonyumutwa, yatorotse nyuma yo gushinjwa ibyaha bya Jenoside. Yari umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, aba n'umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w'Intebe wa guverinoma yiyise iy'abatabazi,Jean Kambanda. Iyo guverinoma ya Kambanda niyo yashyize Jenoside mu bikorwa.

Undi munyamuryango ni Liliane Bahufite; umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, wabaye umuvugizi w'ingabo n'interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire (i Bukavu) nyuma yo gutsindwa n'ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi.
Jambo asbl ishingwa yabanje kwitwa abanyarwanda 'b'abahutu' ba diaspora, mu rwego rwo kwiyegereza abandi bafite imyumvire ishingiye ku moko.

Jambo asbl ni ihuriro (itsinda) ryihisha mu mwambaro wa 'diaspora' cyane cyane igice cy'urubyiruko gihora kiyobya uburari ku mateka nyayo y'u Rwanda cyane cyane kubera uruhare imiryango (ababyeyi) yabo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

The post Guverinoma y'u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari 'aba-chou appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/guverinoma-yu-bubiligi-na-jambo-asbl-berekanye-ko-ari-aba-chou/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guverinoma-yu-bubiligi-na-jambo-asbl-berekanye-ko-ari-aba-chou

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)