Bisa nko kwikirigita ugaseka! Injira ku igur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banki y'Isi muri raporo yayo yerekana ko umunyarwanda ukoresha internet ku giti cye umubare ukiri hasi cyane. Ni 30.46% mu 2021 nibo bakoresha murandasi yaba kuri mashini (laptop, desktop, telefoni, digital tv) aho yaba ari hose. Imibare y'Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2018, abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoreshaga internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.


RURA igaragaza ko mu 2010 umubare w'Abanyarwanda bakoreshaga internet wari 821,504 mu gihe mu mpera za 2018 bari miliyoni 6.1. Ni mu gihe u Rwanda rwari rufite intego yo kuba nibura 35% by'abaturage bazaba bakoresha internet mu mwaka wa 2020.

RURA igaragaza ko ubwiyongereye bw'abaturage bakoresha internet buterwa n'ikiguzi cyayo kiri hasi n'uburyo abaturage begerejwe bakanoroherezwa gutunga telefone zigezweho zikoresha internet.

Mu basaga miliyoni esheshatu bakoreshaga internet mu Rwanda kugeza mu Ukuboza umwaka ushize, miliyoni 3.4 bakoreshaga iya MTN Rwanda, miliyoni 2.6 bakoresha iya Airtel/Tigo, abarenga ibihumbi 10 bakoresha iya BSC Ltd abandi bagakoresha iy'ibindi bigo bitanga internet muri 25 bibarurwa mu Rwanda.

Imibare yerekana ko internet ya 2G na 2.5G zigera ku buso bwa 99.13% mu gihugu no ku baturage 99.92% ; internet ya 3G na 3.5G zigera ku buso bwa 77.40% no ku baturage 93.37%, mu gihe 4G LTE igera ku buso bwa 94.2% no ku baturage 96.6%.

Muri iri tumanaho ryose telefone zigendanwa ziza imbere kuko n'abazitunze biyongereye, bakagera kuri 9, 700,609 bangana na 82.1% by'abaturage bose kugeza mu Ukuboza 2018 mu gihe abakoresha telefoni zo mu nzu ari 12,960 bingana na 0.1%.Mu ntangiriro za 2022 imibare yerekanaga ko abanyarwanda bakoresha murandasi bari kuri 26.3% ni imibare ya RURA.

 

Kugura views ku ndirimbo si iby'i Kigali gusa

Inyandiko yanyuze ikanakorwa na The New York Times mu 2012 yerekana ko ubucuruzi bwa views bwamaze kumenyerwa mu rundanga rw'imyidagaduro byumwihariko mu banyamuziki.

Imbuga zicuruza views kiriya gihe zari zarinjije miliyali 20 z'amafaranga y'u Rwanda kuri views miliyoni 15 zacurujwe.

 Kugura fake views ntabwo bikorwa n'abahanzi gusa ahubwo n'ibigo by'ubucuruzi bishaka kugaragara neza bisanzwe birema iri soko. Urugero rufatika mu 2012 Sony na Universal Records zakuweho views zisaga miliyali 2 nyuma y'igenzura ryakozwe na YouTube igasanga zari baringa (fake or dead views) ku bihangano by'ahanzi babarizwa muri iriya sosiyete.

 

Uko views za Baringa zijya kuri video

Biroroshye cyane kubyumva ubaye warigeze ubigerageza. Icyakora niba ari bishya uraza gutangara. Ntangira kugurisha views hari mu 2019. Nanjye nabanje kumenya byinshi nshakisha application zibikora zimwe zirantwika izindi zirampira. Hari abahanga mu Isi y'ikoranabuhanga bicara ku mashini bagakora uburyo (application) izajya ishyiraho views nta muntu n'umwe warebye iyo video. Uti ese bigenda gute?

YouTube views za baringa zijya kuri video hakoreshejwe bots (ni programs za mudasobwa zikorwa zikitwara nk'abantu). Rwose muri izi application dukoresha unahitamo abantu (baringa) n'ahantu runaka ushaka ko bareba video yawe nyamara si abantu ni amarobo.

 

Hari application najyaga nkoresha yitwa Allmarketingtrends.com nayiretse mu ntangiriro za 2022. Impamvu ni uko izi application zikorwa zigahabwa igihe zitagomba kuba zigitanga serivisi nk'uko iyo zikiri nshya ku isoko zikora. Ni bimwe byitwa kuba 'expired' guta igihe cyangwa se kuva ku isoko. Ndi gukora iyi nkuru nasuye iyi application kuko nkitunzemo Konti  nsanga yakoreshejwe mu kugura nibura miliyoni 19,013,747 (panel orders). Jye nayiretse maze kuyishyiramo 628.53$,kuri uri konti yanjye hariho 0.29 ariko narayizibukiriye kuko yanteranyaga n'abakiriya.

Iyi application nubwo yatangaga neza views za YouTube, followers ba Instagram , TikTok na Facebook yaje gucika intege wajya utanga order ntibikunde bakakugarurira ayo washoye cyangwa se ntagaruke ugahomba. 

Ubikora wiringiye guhomba kuko nta muntu ufatika uba ushobora kubaza ibisobanuro. Kugirango umuhanzi abe yagura miliyoni ya views byasabaga ko ashora nibura ibihumbi 600 by'amafaranga y'u Rwanda. Uko umukiriya akeneye views zihuta mu kujya kuri video niko izi application zizamura ibiciro kuko biba bigeye gusaba kwihutisha ziriya robo zikareba video nk'aho ari bantu benshi bari kureba video.

Mu myaka isaga ine ngurisha serivisi za Social media nibura maze gukoresha application zirenga 15 kuko imwe iraza ikazana umwihariko tukayiharara nyuma y'amezi nka 6 ikaba yamaze gusaruramo ayayo igahita iva ku isoko. Mu mayeri menshi izi application zose muri iyi minsi haje Threads iyo ufunguye imwe muri izo uhingukira kuri followers ba ruriya rubuga ruri guhangana na Twitter. Impamvu ni uko Elon Musk akigura Twitter yahise akuraho aba followers ba baringa wabagura ntibajyeho ariko Mark Zuckerberg asanzwe aziko Instagram, facebook kugura aba followers ntacyo bitwara ziriya mbuga ze ahubwo bizongerera ubuhangage mu Isi y'imbuga nkoranyambaga.

Benshi mu byamamare bikoresha Instagram aba followers batunze kimwe cya kabiri ni abagurano. Uhereye kuri Cristiano, Ellen DeGeneres, aba Kardashians, Ariana Grande, Justin Bieber, Katy perry n'abandi. Kugura aba followers ku mbuga ziri mu biganza bya Mark Zuckerberg ntabwo bifatwa nk'inkuru kuko ashaka kuba umwami w'imbuga nkoranyambaga.

 

Ntabwo izi application zikoreshwa mu kugura views ari iz'abazungu , abashinwa, abahinde n'abanyarwanda bafatiyeho nubwo zitaraba nyinshi ku isoko.

Kuko inyinshi nagiye mpura nazo nabaga naziguze n'ababimazemo iminsi bitunze hari igihe cyageze mpura n'umunyarwanda ufite application yitwa Umvalab. Yanyumvishije ibyiza byayo mbonye ari umunyarwanda byoroshye kumuhamagara mu gihe havutse ibibazo nayo narayiyobotse.

 Nayikoresheje amezi nka 3 mbona iri kunteranya n'abakiriya ku bijyanye n'amasaha (Watching time) ariko kuri Views yakoraga neza. Igihe cyarageze nayo igenda nabi ndetse ngirana ibibazo na nyirayo dore ko yari yaranyizeye ariko ntiyemere ko application ye yacitse intege. Nahisemo kuyitera umugongo ngura izindi z'abazungu kuko nibura bagira izikora zikagira igihe ziva ku isoko ukazibukira.

 

Hari iyitwa bulkfollows.com nayo nakoresheje igihe kigeze ndayireka. Kugeza ubu ubwo narebagaho nasanze yarakoreshejwe mu kugura abasanga miliyoni 98,589,105 (Total orders) ku Isi hose.

 

Tubaye tuvuye kuri za application twigarukire ku byo kuba umuhanzi yagura views ingaruka mbi n'inziza ndetse n'ahazaza h'umuziki ushingiye mu kugura views za baringa.

Ubundi umuziki wa nyawo ntiwakabaye wubakiye ku kinyoma.

 Ariko rero Isi ya none ishingiye ku byo gutwika birangira umuhanzi yisanze mu ntambara atazi uko azayitsinda rimwe na rimwe ikamutsinda. Hano ndavuga ibyo yishoyemo bikamunanira cyangwase ntabone inyungu kandi yashoye.

Mubyumve neza ntabwo ari buri muhanzi wigondera views. Urugero rworoshye views 1000 nzigurisha amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 5000 cyangwa se 4000 Frws bitewe n'uko umukiriya aje. Mbese ni isoko ridafite amategeko n'amabwiriza.

 Icyiyongeraho nta nubwo rifite umugenzuzi ngo nimpenda umukiriya ndahanwa cyangwa se nimukaturira ndahanwa. Bimeze nk'isoko ry'umukara 'Black market'. Ariko rero niyo yayo. Nanjye iyo ngiye kugura bitcoin (ifaranga ry'ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugura views) nta biciro fatizo bibaho.

Uko bukeye n'uko bwije barazamura igiciro cya Coinbase cyangwa se bakamanura. Nta gihugu kigenzura iri faranga kuko riba mu biganza by'abajura ndetse na barusahurira mu nduru bibera kuri murandasi.

Bivuze ko ukeneye views ibihumbi 100 wanyishyura ibihumbi 400 cyangwa se 500, urumva ko umuhanzi usohora indirimbo imwe mu mwaka akabura amikoro ntabwo iri soko yarirema kuko rirehenda cyane.

 

Nk'ubu umuhanzi akeneye ko indirimbo ye yuzuza miliyoni imwe mu minsi itanu agura ku buryo ku munsi hajyaho views 200,000 . Nureba neza urasanga iriya miliyoni iri bujyeho mu minsi itanu.

Ikiguzi kugeza ubu umuhanzi yishyura 2,102,730. Ni miliyoni 2, 200 frws kugirango n'umucuruzi aryeho. Urebye rero wahita ubona impamvu kugura views bikorwa n'abahanzi bifite , abo mu miryango y'abakire n'abakunze kugira ibitaramo bivamo akantu.

Umuhanzi ugorwa no gutega moto, akagorwa no kurya nibura gatatu ku munsi ntabwo yakandiraho ku isoko rya views. Imibare n'ibimenyetso birabisobanura neza nta guca ku ruhande.


Kugura Views ni uburozi bwica buhoro buhoro

Birababaza kuba umuhanzi w'i Kigali yakuzuza miliyoni ya views mu cyumweru kimwe nyamara yakenera abafana 1000 mu nzu ntoya cyane rwose ngo abumvise album ye cyangwase indirimbo ye akababura. Aha niho uzahita ubona ko abareba ibihangano byacu ari baringa, bake bo hanze (Diaspora) n'abandi bakurikira umuziki nyarwanda. 

Abakoresha internet mu Rwanda bari hasi ku buryo usanga n'abatunze smart phones bataragera kuri miliyoni imwe muri miliyoni 13 zituye u Rwanda. Uzabibona nujya mu byaro ahatagera murandasi niho umuhanzi ajya ku rubyiniro ugasanga aratera akiyikiriza.

Mbese bamwe bo mu myaka 10 ishize bakoze indirimbo zigaca kuri radio nibo bagifite abafana ba nyabo babazi. Ni byiza kugura views ariko se byamara iki umaze imyaka 10 ugategura igitaramo muri Arena nibura ntubone abafana 5000 kandi ufite abahanzi bagenzi bawe barenga 5 baje kugutera ingabo mu bitugu?


Mu 2018 YouTube yasibye zimwe muri shene zakoreshaga amanyanga mu kugura views. Ni kenshi Youtube icisha umweyo kuri shene zigura Views igahanaguraho iza baringa gusa hari igihe abahanzi barucika kuko YouTube nayo ikeneye gucuruza.

Biroroha gutahura ko indirimbo yaguriwe views

Fata urugero indirimbo ifite miliyoni 2 za views ikagira comments na likes nka 100. Ntabwo bikunze kubaho ko abantu bareba video ngo nibayikunda baripfane. Impamvu nuko ugura views ntabwo zizana na likes, comments n'ibindi. Tubyumve neza buri serivisi hano muri izi application igurwa ukwayo. Niba ushaka kugura byose hamwe witwaza ikofi ibyimbye.

Izi views ngurano nta nubwo zinjiriza umuhanzi kuko ntabwo YouTube ishyiramo ads 'Google Ads' bitewe nuko abamamaza muri video ntabwo baba bazagera ku mubare wa nyawo bifuza.

Views za baringa zangiza umuziki bigashyira ku iherezo umuziki ufite icyanga

Hataraza inkundura yo kuzuza miliyoni ya views ku bahanzi wasangaga hasohoka indirimbo ziryoshye zo kumvwa no kurebwa ku buryo indirimbo isigara mu matwi y'umufana.

Kuri ubu ntabwo bigisaba ukwezi kuba indirimbo na nyirayo atacyibuka  amagambo ayirimo. Ubwo  rero ku mufana waba umubaza iki? Arayiharara iminsi mike akajugunya. Ntabwo kuyireka bisiga nyirayo niyo mpmavu muri iyi minsi ari ihurizo kubona umuhanzi ufite abafana.

Bimwe abantu bisigaga amarangi, bakarira bagahogora, bagakora amatsinda yo gufana, bakiyitirira umuhanzi, bagakora imyambaro iriho ifoto  ye, bagahora bashaka kumenya amakuru n'ibindi ntarondoye nzagarukaho mu nkuru yanjye ndende itaha.

Ni kenshi nkora ibiganiro nkabaza icyamamare indirimbo ziri kubimukorera muri iyi minsi ugasanga bimusabye gutekereza kabiri rimwe na rimwe indirimbo akanazibura mu mutwe kandi mu mudoka ye agenda yumva umuziki.

Harmonize yigeze kugura views miliyoni ku ndirimbo yitwa Sandakalawe yasohotse ku itariki 1 Nyakanga 2021. Icyo gihe mu isaha yari afite 400,0000 Views zahise zisimbuka zigera kuri 1,500,000 mu masaha make biteza rwaserera .

Kabikoze kugirango akemeze ahangane na mugenzi wamuzanye mu muziki. Ni indirimbo itari ifite likes, comments zijya kuba zimwe na views. Iki gihe umuhanzi wo muri Nigeria witwa Naira Marley yanditse kuri Instagram abuza abahanzi bo muri Tanzani kugura views kuko likes na comments  kuko bibatamaza. Icyokora yavuze ko bitareba abo muri Nigeria kuko batabikinisha.

Ku itariki 12 Mata 2022 Harmonize yasohoye Mdomo yakoranye na Ibra. Mu masegonda 24 yari imaze kurebwa na miliyoni 1.3000 nyamara mu masaha 10 yakurikiyeho ntabwo yarenze umutaru.

Hari n'igihe Harmonize yigeze kugura views miliyoni imwe mu masaha 10 noneho mu masaha 14 yuzuza miliyoni 2 ku ndirimbo Teacher.

 

Kugura Views biratwika ariko bituma umuhanzi acayuka vuba

Umusaruro wo kugura views uwubonera mu bitaramo. Biragoye ko umuhanzi yaba ariwe urebwa cyane mu gihugu ngo abategura ibitaramo bamurenze ingohe. Yaba hano mu Rwanda nabwo birigaragaza cyane ko umuhanzi urebwa cyane aba afite akazi mu bitaramo byose.

Si aho gusa no kuba umuhanzi yamwegera ngo bakorane collabo birahenda. Muri Afurika birahenze kwegera Diamond Platnumz kurusha uko wakwegera Rema nyamara umusaruro w'indirimbo ntabwo waba umwe. Nibyo Diamond Platnumz arayoboye abandi bahanzi bose muri Afurika mu kurebwa cyane kuri YouTube ariko nujya mu bitaramo uzasanga akubwira ko afite inzozi zo kuzataramira muri O2 Arena mu Bwongereza. 

N'ahandi bisaba ko umuhanzi yumvwa akarebwa n'abantu  ba nyabo ntabwo Diamond Platnumz abasha kuhabona abafana.

Uregero abahanzi bumvwa cyane kuri Spotify ntabwo Tanzania ifitemo umukandida. Ni abo muri Nigeria n'ahandi batazi ibyo kugura views. Ariko rero no kuri za Billboard Hot 100, Uk Chart, Canada top 100, Australia chart usangaho indirimbo zidashingira ku mibare ya baringa.

Iyo umuhanzi yiyambaza kugura views cyane kurusha gukora umuziki mwiza birangira urugendo rwe rubaye rugufi rimwe na rimwe n'ibyo yaharaniye ntabashe kubisarura kuko agahinda ko kuba aziko ari icyamamare nyamara sosiyete yaramurungurutse niko kamusoza.

Mbese uwareba kure yakora umuziki mwiza akareba uburyo bwo kuwugeza ku isoko aho kugura views za baringa. Icyokora nanone udafite gahunda ndende mu muziki yafatiraho akagura kuko bivamo amaronko. Mu nkuru itaha tuzareba  uruhare rw'abafana ba nyabo mu iterambere ry'umuhanzi n'uburyo abagura views aribo basarura vuba abandi biyicira isazi mu maso nubwo bitaramba.

 

Muri Amerika mu 2012 habayeho umweyo kuri shene zirimo iz'aba  Michael Jacskon

Inkuru ya Dailymail.co.uk yo ku itariki 31 Ukuboza 2012 yerekana umweyo wanyujijwe kuri shene z'abahanzi bakoreshaga views za baringa.

Nk'uko nabivuze ntabwo views zigurwa n'inzahare,nahantu hose ku Isi. Universal yari ishinzwe inyungu za Rihanna, Nicki Minaj na Justin Bieber yakuweho miliyali imwe ya views. Sonny yakurikiyeho yarimo Alicia Keys, Rita Ora na Labrinth bakuweho miliyoni 850 za views mu munsi umwe.

Iki gihe Universal yasigaranye video 5 gusa naho Sony isigarana video 3. Izindi zose zariho views za baringa zarahanaguwe zirasibwa. YouTube icyo gihe yasobanuye ko igamije kubaka urubuga rw'ubucuruzi rutari urw'abajura.Ku kwezi miliyoni 4 za video zirebwa n'abarenga miliyoni 800.

Shene ziri mu zagezweho n'uriya mweyo zirimo iza Michael Jackson, Chris Brown na Beyonce. Video zabo zariho views za baringa zarasibwe. Na Simon Cowll kuri shene yitwa British X Factor mu nkuru ya Leona Lewis hasibwe miliyoni 24 za views zari zaraguriwe kuri kiriya kiganiro. Benshi muri aba bagiye bakwirakwiza ibinyoma ko YouTube yibeshye nyamara yo ikabasubiza ko yagiye ikubita akanyafu abagerageje kwangiza nkana amategeko yayo

 Umusaruro waba ari uwuhe mu gihe ugura abakureba? umuhanzi akwiriye kugura abafana? None bimaze iki kurebwa na miliyoni mu cyumweru kimwe ukaba utagurisha album ku bantu 1000 ba nyabo? Bimaze iki kuzuza miliyoni ya views wategura igitaramo ukabura abafana 500? 

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132074/bisa-nko-kwikirigita-ugaseka-injira-ku-iguriro-rya-views-ziha-ikuzo-ryabaringa-abahanzi-132074.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)