Arashaka kuba uwa mbere: Rugaju Reagan byamusabye gusubira ku ntebe y'ishuri kugira ngo abe umutoza wifuzwa n'amakipe akomeye ku Isi.
Umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda Rugaju Reagan udahwema kugaragaraza ko akunda umwuga w'ubutoza yatangiye inzira yo kubishyira mu bikorwa.
Reagan yatangiye amahugurwa y'abatoza b'abana yo mu bwoko bwa License D akaba ari amahugurwa yitabiriwe n'abantu bagera kuri 49 akaba yarateguwe na Dream Team Academy kubufatanye na FERWAFA.
Amafoto: