Abakunzi ba Real Madrid bashonje bahishiwe: Rutahizamu Kylian Mbappe ari mu muryango winjira muri Real Madrid bifuzanya cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi ba Real Madrid bashonje bahishiwe: Rutahizamu Kylian Mbappé ari mu muryango winjira muri Real Madrid bifuzanya cyane.

Kylian Mbappé umaze iminsi avugisha abakunzi ba ruhago ku Isi kubera kugaragaraza ko adashaka kuguma mu ikipe ya Paris Saint Germain ubu noneho ibye bishobora kuba bigiye gusobanuka.

Mama wa Kylian Mbappé witwa Faizza Lamary yahuye n'umunya Iran witwa Kia Joorabchian washyizweho n'ikipe ya Paris Saint Germain ngo aganire n'umuryango wa Mbappé amubwira ko PSG yifuza miliyoni 250€ nta kindi kintu ishaka.

Ibi bisobanuye neza ko mu gihe ikipe ya Real Madrid yatanga aya mafaranga yakwegukana uyu musore w'umuhanga cyane ufatwa nk'umusimbura mwiza wa Cristiano Ronaldo na Lionel Messi mu myaka iri mbere.



Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-real-madrid-bashonje-bahishiwe-rutahizamu-kylian-mbappe-ari-mu-muryango-winjira-muri-real-madrid-bifuzanya-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)