'Onana arabahagiza' Rutahizamu utyaye wa Rayon Sports wifuzwa cyane n'ikipe y'igihugu Amavubi yagarutsweho n'abari kumuhigisha uruhindu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu utyaye wa Rayon Sports wifuzwa cyane n'ikipe y'igihugu Amavubi yagarutsweho n'abari kumuhigisha uruhindu

Umunyamabanga Mukuru w'Agateganyo wa FERWAFA, Karangwa Jules, yavuze ko bakiri mu biganiro na Willy Essomba Onana wa Rayon Sports.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 1 Kamena 2023, ubwo hatangazwaga urutonde rw'abakinnyi b'Amavubi bazitabira umwiherero wo kwitegura Mozambique mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya 2023.

Karangwa Jules, yavuze ko impamvu Onana atari kuri lisiti [y'Amavubi yahamagawe] ari uko ubwumvikane butaraba.'

Yakomeje avuga ko amategeko ya FIFA ateganya ko mu gihe umukinnyi agiye gukinira igihugu runaka, agomba kuba afite aho ahuriye na cyo. Ibi byiyongeraho kandi ko ku ruhande rw'Amavubi, Onana yaba ari umukinnyi ushobora kugira icyo afasha Ikipe y'Igihugu.

Asoza avuga ko ubwumvikane hagati ya Ferwafa na Onana nibugenda neza bazamubona mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Willy Onana amaze imyaka ibiri mu Rwanda akinira Rayon Sports yagezemo mu mwaka w'imikino wa 2021/22.



Source : https://yegob.rw/onana-arabahagiza-rutahizamu-utyaye-wa-rayon-sports-wifuzwa-cyane-nikipe-yigihugu-amavubi-yagarutsweho-nabari-kumuhigisha-uruhindu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)