Amakuru agezweho: Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bumaze gutangaza inkuru iryoheye amatwi ku bakunzi bayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC isanzwe ikinisha abana b'Abanyarwanda bwatangaje inkuru iryoheye amatwi ku bakunzi b'iyi kipe bari bamaze imyaka myinshi batabona umunyamahanga mu ikipe yabo.

Ikipe ya APR FC iheruka kugaragaramo abakinnyi batari Abanyarwanda mu mwaka wa 2012 akaba ari kipe yari ifite abanyamahanga bakomeye cyane dore ko nta kipe yo mu karere yabashaga gutsinda ikipe ya APR FC harimo na Simba SC ndetse na Yanga Africans iri kwitwara neza cyane muri iyi minsi.

Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC 'Chair Man' Lt Gen Mubarakh Muganga yamaze kwemeza bidasubirwaho igaruka ry'abanyamahanga muri iyi kipe y'igikomerezwa hano mu Rwanda akaba ari nkuru dukesha Igihe.



Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ubuyobozi-bwikipe-ya-apr-fc-bumaze-gutangaza-inkuru-iryoheye-amatwi-ku-bakunzi-bayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)